Paul Were yakoze imyitozo ya mbere, Aba-Rayon bataha bamwirahira (AMAFOTO & VIDEO)

Rutahizamu w’Umunya-Kenya uca ku mpande, Paul Were, yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports ndetse ashimisha abafana batari bake bari baje kumuha ikaze mu Nzove.

Paul Were yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ku wa Kane ndetse agaragara mu gikorwa cyo kumurika Itike y’Umwaka w’Imikino n’Ikarita y’Ubunyamuryango ya Rayon Sports.

Nyuma yaho ni bwo yerekeje mu Nzove, yakirwa n’ibihumbi by’abafana bari bamutegereje ku myitozo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yanyuze abatari bake bakurikiye imyitozo ya Rayon Sports, bamwe ntibatinya kuvuga ko bataherukaga "kubona umukinnyi umeze nka we".

Were na bagenzi be bari kwitegura umukino wa gicuti Gikundiro izahuramo na Vipers SC yo muri Uganda ku wa Mbere, kuri Rayon Sports Day.

AMAFOTO & VIDEO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo