Patrick Aussems uvugwa muri Kiyovu Sports, yemeye kuguma muri AFC Leopards

Umubiligi Patrick Aussems bivugwa ko yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuzayitoza mu myaka itatu iri imbere, yemeye kuguma muri AFC Leopards.

Muri iki cyumweru ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze kumvikana n’uyu mugabo w’imyaka 57 aho ari mu biruhuko mu Bufaransa.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yabwiye B&B FM ko Patrick Aussems azatoza iyi kipe mu myaka itatu iri imbere.

Gusa, ubutumwa Aussems yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibihuha byose ari kubibona acecetse aho ari mu biruhuko, bwatumye bamwe bajya mu rujijo.

Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko uyu mutoza w’Umubiligi yamaze kwemera kuguma muri AFC Leopards yari amaze iminsi atoza.

Umunyamakuru Kevin Teya yabwiye Rwanda Magazine ko Patrick Aussems watoje amakipe arimo Simba SC, azasubira mu kazi mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Ati “Aussems yagiranye inama n’ubuyobozi bwa AFC Leopards ku wa Gatanu hifashishijwe Zoom. Yabugaragarije ko afite impungenge nke zirimo imishahara y’abakinnyi itabonekera igihe.”

Yongeyeho ko “Yijejwe ko ibintu bigiye guhinduka guhera mu mwaka utaha w’imikino kuko hari umuterankunga mushya bari mu biganiro. Yaranyuzwe.”

Kiyovu Sports yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2021/22, nta mutoza ifite nyuma yo gutandukana n’Umurundi Haringingo Francis Christian wagiye muri Rayon Sports.

Umutoza Aussems ari kumwe na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, mu Bufaransa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo