Umunya Nigeria ukina mu kibuga hagati, Rafael Osalue yatangiye imyitozo muri Rayon Sports yamaze kwerekezamo avuye muri Bugesera FC.
Ni imyitozo ya mbere akoze muri iyi kipe ya ’rubanda’. Yayikoze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022. Ni nyuma y’uko bagenzi be bari bayitangiye ku wa mbere tariki 22 Nyakanga 2022.
Osalue abaye umunyamahanga wa mbere utangiye imyitozo muri Rayon Sports. Undi mukinnyi w’umunyarwanda watangiye nyuma y’abandi ni Iraguha Hadji utaha izamu anyuze ku ruhande wavuye muri Rutsiro FC. We yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere , Samuel Ndizeye azitozanya n’abandi. Bidahindutse Blaise Nishimwe na we yasanga abandi mu myitozo. Ntagihindutse na Nkurunziza Felicien, myugariro wo ku ruhande rw’i buryo yatangirana n’abandi kuri uyu wa mbere. Ni myugariro ikipe ya Rayon Sports igomba gukura muri Espoir FC.
Ku wa kabiri, biteganyijwe ko Musa Esenu na Onana Willy Esombe nabo bazasanga abandi mu Nzove aho iyi kipe iri gukorera imyitozo yo kwitegura ’saison’ ya 2022/2023.
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Rayon Sports izakora imyitozo guhera saa cyenda z’umugoroba.
Osalue yamaze gusanga abandi mu myitozo
Iraguha Hadji ukina asatira aciye ku ruhande na we yamaze gusanga abandi mu myitozo
Iradukunda Pascal w’imyaka 17 ni umwe mu bakomeje kuryoshya imyitozo ya Rayon Sports....abafana bamaze kumubona bishimiye impano afite
Mu gihe ukiri kuryoherwa n’amafoto yaranze imyitozo ya mbere ya Osalue, ntubure kurara uguze Musanze Wine ngo wumve umwimerere wayo....Ikorwa na CETRAF, uruganda rw’i Musanze
Osalue yishimiye kongera guhura na Mucyo Didier (hagati) na Ganijuru Elia bavanye muri Bugesera....bombi ni ba myugariro, umwe aca i bumoso undi i buryo
PHOTO &VIDEO:RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>