Online Fan Club ya APR FC yashyikirije uwacitse ku icumu inzu bamwubakiye - AMAFOTO

Abafana bibumbiye muri Online Fan Club (Zone 5) ifana APR FC bashyikirije uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye inzu bamwubakiye yari imaze umwaka wose yarahiritswe n’ibiza ariko akaba yari yarabuze uwayimusanira.

Kuri iki cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 nibwo abagize Online Fan Club bashyikirije Mukandoli Josephine inzu bamusaniye. Iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira ya 2.

Inzu ya Josephine yahiritswe n’imvura mu mwaka ushize. Kuva icyo gihe ngo yitabaje inzego zose z’ubuyobozi kuva ku Kagali ariko agasubizwa ko ingengo y’imari yateganyijwe yarangiye. Kuva ubwo yahise ajya gucumbika ku muvandimwe we, ibyo gusanirwa arabyibagirwa.

Mu byumweru 3 bishize ngo nibwo yahamagawe abwirwa ko hari abantu bashaka kumusanira. Yabwiwe ko ari abafana ba APR FC bibumbiye muri Online Fan Club. Ni igikorwa biyemeje gukora mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Basabye Ibuka ko yabaha umuntu wo gufasha, Ibuka ibaha Mukandoli kuko undi utishoboye yari ahantu h’amanegeka abantu bagomba kwimurwa.

Niyonsaba Lambert ukuriye Online Fan Club yatangaje ko ibintu byose basanze byaraguye, bisaba ko batangira bushyashya bahereye ku musingi w’inzu. Bari bateganyije gukoresha agera kuri miliyoni 4.5 FRW ariko ngo yararenze kuko hari ibiciro byinshi basanze byarazamutse ku isoko cyane cyane igiciro cya Sima.

Niyonsaba yashimiye byimazeyo abafana bo muri Online kuko ngo ibyo bakoze byose ari imbaraga zabo kuko nta wundi muterankunga bigeze bifashisha

Sam bakunda kwita Kabange , umuvugizi w’agateganyo w’abafana ba APR FC yashimiye abagize Online Fan Club ko badahugira mu gufana gusa ahubwo bakaba banashyira imbaraga mu kubaka igihugu. Yibukije ko Zone 1 nayo ifana APR FC iheruka gukora igikorwa nk’icyakozwe na Online, asaba n’abandi bagize Fan Clubs za APR FC gutera ikirenge mu cya bagenzi babo.

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iki ibikorwa nkibi bizahoraho kandi ko agiye kubikangurira n’abandi bafana.

Mukandoli wari wasazwe n’ibyishimo yavuze ko ahari amarira huzuye ibyishimo.

Yagize ati " Ndabashimira urukundo n’ubwitange mwangaragarije. Ndababwira ko ahari amarira ubu huzuye ibyishimo…ndacyeye . Ndashimira intore izirusha intambwe yabatoje urwo rukundo, muzaruhorane kandi Imana ibahe umugisha."

Nsabimana Desire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda yashimiye byimazeyo abafana bo muri Online Fan Club avuga ko bashyize mu bikorwa itegeko rikomeye ikiremwamuntu gisabwa ryo kugira urukundo.

Uretse kumwubakira, abagize Online Fan Club banemeye ko Mukarukundo bazajya bamugenera ibyo kurya no kunywa kugeza iminsi 100 yo kwibuka irangiye.

Songambere ushinzwe Mobilisation muri APR FC na we yavuze ko bemeye kugenera Decoder ya Azam Mukarukundo kugira ngo ajye akurikiranira mu rugo imikino yose ya APR FC ya Shampiyona.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Mukarukundo yapfushije abantu bose bo mu muryango wo kwa Sebukwe. Mubo bavukana ngo harokotse musaza we umwe gusa. Ubu afite abana 2. Afite ubumuga budatuma atabasha gukora imirimo ivunanye.

Tariki 11 Mata 2018 nibwo abafana bibumbiye muri Zone 1 bafana ikipe ya APR FC nabo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera, banasanira inzu uwarokotse Jenoside utishoboye witwa Kanakuze Esperance bakoresheje agera kuri miliyoni 3 FRW ndetse banamugenera ibiribwa.

Abagize Online Fan Club

Inzu Mukandoli yubakiwe

Bayitaha ku mugaragaro

Mukandoli yinjiye mu nzu ye afite ibyishimo byinshi cyane

Akigera mu nzu ye, Mukandoli yavuze ngo ’Amen’, Imana ihimbazwe

Igisenge cyayo gitatse mu mabara ya APR FC

Bashyizeho ’Morale’ bishimira igikorwa bakoze cyo gufasha Mukandoli kongera kuba mu nzu ye

Nirere Angelique ukuriye Akagali ka Munanira ya II

Niyonsaba Lambert ukuriye abafana bo muri Online Fan Club

Umuhungu wa Mukarukundo (wambaye ingofero ) yahise yinjira muri Online nyuma y’igikorwa babakoreye na nyina

Kabange , umuvugizi w’agateganyo w’abafana ba APR FC

Mukeshimana Beatrice ukuriye Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda yashimiye Online avuga ko igikorwa bakoze cyatumye Mukandoli atazongera kuraraguza kuko ubu azajya aba iwe mu mutekano usesuye...Yavuze ko yajyaga ahora abona Mukandoli ahora arira ariko akaba atari afite icyo yamufasha, ariko ubu akaba afite ibyishimo kubw’igikorwa cyamukorewe

Songa Mbere ushinzwe ’Mobilisation’ muri APR FC yashimye cyane abagize Online Fan Club abibutsa ko APR FC ihora iharanira intsinzi no kubaka igihugu muri rusange

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali

Mukandoli yavuze ijambo afite ikiniga kubera ibyishimo byo kongera kuba mu nzu ye nyuma y’umwaka yari amaze acumbika...umuri iruhande ni umuhungu we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda

Ins.Ruhumuriza ukuriye Polisi muri Nyakabanda yavuze ko ibyakozwe na Online ubwabyo ari ukubungabunga umutekano kuko umuturage udafite aho aba ubwe nta mutekano aba afite...Ngo umutekano ufite inzu abamo arara yikanga icyamugirara nabi na we ngo nta mutekano na mba aba afite

Mukarukundo yari yishimye cyane

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo