Onana, Esenu na Felicien batangiye imyitozo muri Rayon Sports (PHOTO+VIDEO)

Abakinnyi batatu ba Rayon Sports, Willy Essomba Onana, Musa Esenu na Nkurunziza Felicien basanze bagenzi babo mu myitozo ya Rayon Sports bitegura ’saison’ ya 2022/2023.

Ni imyitozo bakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022. Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yakoze imyitozo kabiri ku munsi.

Mu gitondo, Felicien niwe wari wabanje gusanga abandi mu myitozo. Ni myugariro wo ku ruhande rw’i buryo ariko ushobora no gukina ku ruhande rw’i bumoso rwugarira. Rayon Sports yaguze amasezerano y’umwaka umwe yari asigaranye muri Espoir FC.

Abandi bakoze imyitozo nimugoroba ni Musa Esenu uvuye mu biruhuko muri Uganda na Onana Willy Essomba uvuye mu biruhuko muri Cameroun.

Imyitozo ya nimugoroba bibanze ku gutindana umupira, gukina umupira wihuta ndetse banakina umukino hagati yabo. Ni umukino waryoheye abafana bari baje mu Nzove aho iyi kipe yitoreza.

Nta gihindutse, Rayon Sports izakina umukino wa mbere wa gishuti na Sunrise FC ku wa kabiri tariki 2 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Onana yamaze gusanga abandi mu myitozo

Musa Esenu uvuye mu biruhuko muri Uganda

Nkurunziza Felicien yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Espoir FC

Shafi, Kit Manager mushya wa Rayon Sports

Hadji, umukinnyi Rayon Sports yakuye muri Rutsiro FC. Akina asatira izamu aciye ku ruhande rw’i buryo

Ndekwe Felix mu kazi ko kuri uyu wa Kane

Tuyisenge Arsene usatira aciye ku ruhande rw’i bumoso

Ngendahimana Eric amaze iminsi na we yaratangiye imyitozo mu ikipe ye nshya ya Rayon Sports

Cowbell yakurikiye iyi myitozo asoma kuri Skol yumva uburyohe bwayo anarebesha amaso uburyohe rw’imyitozo ya Rayon Sports


Patrick ukina mu kibuga hagati asatira izamu

Onana, Felicien na Esenu nabo bamaze gusanga abandi mu myitozo yo kwitegura saison 2022/2023

PHOTO& VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo