Kuri iki cyumweru tariki 18 Mutarama 2026 ikipe ya Olympic Gisozi Family Football Club, izwi nka OLYG.FC yakinnye umukino mpuzamahanga wa gishuti n’ikipe yo muri Repubukika Iharanira Demukarasi ya Congo yitwa Vision Club Don Bosco.
Ni umukino wabereye ku Mumena guhera saa yine z’amanywa. Amakipe yombi yakinnye imikino ibiri harimo uw’abakuze ndetse n’ikipe z’abakiri abasore.
Mu mukino ubanza w’abakuze, amakipe yombi yanganyije 3-3 naho mu mukino w’abakiri abasore ikipe ya OLYG FC itsinda 5-1.
Ubuyobozi bwa OLYG FC bwatangarije Rwandamagazine.com ko umukino nk’uyu ubafasha gutsura umubano kandi bikanabafasha kumenya imikinire y’ahabandi ari nako binafasha abanyamuryango babo gukora Siporo yo ngira kamaro kanini cyane ku buzima bw’umuntu.
Vision Don Bosco igizwe n’abahoze bakinira ikipe yo muri Congo ya Don Bosco cyangwa abandi bafite aho bahuriye nayo.
Olympic Gisozi Family Football Club, izwi nka OLYG.FC, yo ni ikipe y’aba veterans yashinzwe mu mwaka wa 2008. Iyobowe na Mutiganda Isidori.
Uyu muryango wa siporo ugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 80 kandi umaze imyaka igera kuri 18 utanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere siporo n’imibanire myiza mu baturage.
OLYG.FC yashinzwe n’abaturage bigeze gukina umupira w’amaguru, biganjemo abavuka mu Murenge wa Gisozi. Ni na ho bakorera imyitozo yabo buri cyumweru, ikabera kuri stade ya Kaminuza ya ULK. Ikipe yabaye urubuga ruhuza abakuze bakunda siporo, igateza imbere ubusabane, ubuzima bwiza n’ubumwe mu baturage.
Uretse gukina umupira w’amaguru, OLYG.FC igira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubaka igihugu. Abanyamuryango bayo bitabira ibikorwa byo kuremera abatishoboye, gushyigikira gahunda z’iterambere ry’abaturage, no guteza imbere siporo mu rubyiruko. Ibi bikorwa byatumye umuryango uba icyitegererezo mu guhuza siporo n’iterambere rusange.
Mu myaka imaze, OLYG.FC yagaragaje ko siporo atari amarushanwa gusa, ahubwo ari n’inzira yo kubaka ubushuti, gufasha abatishoboye no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’urukundo mu muryango nyarwanda.
Ubuyobozi n’abanyamuryango ba OLYG.FC bakomeje kwiyemeza guteza imbere uyu muryango, kugira ngo urusheho kuba igicumbi cy’iterambere, ubusabane n’ubuzima bwiza ku batuye Gisozi n’ahandi hose.
Ikipe y’abakuze ya Don Bosco
Ikipe y’abakuze ya Olympic Gisozi Family Football Club
Abari baherekeje Don Bosco
Uyu musaza yagaragaje ko awusazanye mu maguru
Ikipe y’abakiri bato ya Don Bosco
Ikipe y’abakiri bato ba Olympic Gisozi Family Football Club






























































































/B_ART_COM>