Ojera yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Gashyantare muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2023, Ojera Joackim yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi kwa Gashyantare 2023.

Ni igikorwa cyakozwe n’uruganda rwa Skol, umuterankunga mukuru w’iyi kipe, gikorwa nyuma y’imyitozo iyi kipe yakoze mu gitondo. Ojera yatowe ahigitse Onana Willy Essomba na Luvumbu Nzinga Hertier bari bagihataniye.

Igihembo cy’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka cyari cyegukanywe na myugariro Mitima Isaac.

Haringingo, umutoza mukuru wa Rayon Sports niwe watangaje uwatsinze

Luvumbu bari bahatanye yaje kwifatanya na Ojera

Ojera yavuze ko yishimiye iki gihembo ndetse ashimira bagenzi be bakinana bafatanya umunsi ku wundi mu kibuga mu guha ibyishimo abafana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo