Gasogi United yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo, Mbarushimana Shabani, wari wayisigaranye mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2021/22.
Mbarushimana wanatoje Igikombe cy’Amahoro akageza Gasogi United muri ¼, yari yahawe gusigarana iyi kipe nyuma y’uko Guy Bukasa ahagaritswe.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga, iyi kipe yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza wayifashije gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34.
#Shabani Mbarushimana, tugushimiye byimazeyo umusanzu wose watanze muri @gasogi_united tukwifurije ibyiza imbere. pic.twitter.com/A7WoFacpuI
— Gasogi United FC (@gasogi_united) July 15, 2022
Amakuru avuga ko Umunya-Misiri, Ahmed Abdelrahman Adel wigeze Musanze FC, ari we uzagirwa umutoza mushya wa Gasogi United mu cyumweru gitaha.
Mbarushimana avuye muri Gasogi United akurikiye abandi bakinnyi barimo Iddy Museremu, Nsengiyumva Moustapha, Ntamuhanga Tumaini Tity, Mbogo Ally, Tuyisenge Hakim, Nzitonda Eric, Herron Berian Scarla, Mfashingabo Didier, Rugamba Jean Baptiste, Hassan Kikoyo, Armel Ghislain, Cheick Moukoro Ahmed Tenena, Cissokho Boubakar na Nkubana Marc.
Nkubana wari ugifite amasezerano y’imyaka ibiri, yaguzwe na Police FC.
Abakinnyi bashya bavugwa muri Gasogi United ni Niyongira Danny, Niyitegeka Idrissa wavuye muri Musanze FC na Niyomukiza Faustin wakiniraga Rwamagana City FC.
Amakuru Rwandamagazine ifite avuga ko Mbarushimana yaba yaramaze gusinya muri AS Kigali nk’umutoza wungirije Cassa Mbungo.
/B_ART_COM>