Nyirangarama Rally 2020: Hamenyekanye imihanda iri siganwa rizanyuramo

Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku mamodoka "RAC", ku bufatanye na Entreprise Urwibutso Nyirangarama bateguye isiganwa ry’amamodoka ryiswe " Nyirangarama Rally 2020", rizabera mu karere ka Rulindo tariki 21 Werurwe 2020.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, cyabaye tariki 06 Werurwe 2020, Nzamwita Eric ushinzwe imigendekere myiza y’iri siganwa, yatangaje ko abasiganwa bazanyura mu mihanda igera kuri 4, ariyo; Kinini (21.60 km), Cyinzuzi (13.35 km), Tumba (8.16 km) ndetse no ku musozi wa Tare "Tare Mountain" (9.10 km).

IMYITEGURO IRIMO GUKORWA NEZA KANDI IGEZE KURE

Nzamwita Eric ukuriye imigendekere myiza y’iri siganwa, yemeza imyitego bayitangiye kandi igeze kure.

Ati"Isiganwa ryatangiye gutegurwa, gusaba impushya byararangiye twaranabyemerewe gutegura iri siganwa, kureba imihanda izakoreshwa twamaze kubikora, gukora imihanda bazasiganwamo nabyo byararangiye."

Yungamo ati " Ubu turimo gukora icyo abapiloti bazagenderaho (Road book), kugira ngo bazamenye imihanda bazirukamo naho iri. Ni ikipe itegura iri siganwa yamaze kuzura navuga ngo aho bigeze biri ku rwego rushimishije. Isiganwa twiteguye kuritegura neza."

Nzamwita Eric yemeza ko bamaze gutanga ubutumire ku bapilote batari bake barimo; 10 bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze barimo Aburundi 8. Avuga ko itariki ya nyuma yo kwemeza ko bazitabira atagomba kurenza tariki 13 Werurwe 2020 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Kalisa Thierry, umwe mu bari bahagarariye Entreprise Urwibutso Nyirangarama, yatangaje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo bategure neza iri siganwa.

Ati" Turiteguye kugira ngo tuyitegure neza, ibyiza byacu tugomba kibigeza mu karere ka Rulindo, twizera ko bizagenda neza nta kibazo kizaba gihari."

BIMWE WAMENYA KURI IRI SIGANWA

Abasiganwa baziruka intera y’ibirometero 151.8 (151.8 km). Hiyongereyeho ingendo bazakora bagana aho bazarushanyirizwa (107.9 km), bazakora muri rusange ibirometero 259.7 (259.7 km).

Nyirangarama Rally 2020, igiye kuba ku nshuro ya 2, niryo siganwa rizabimburira ayandi (3), masiganwa y’amamodoka ari ku ngengabihe ya shampiyona azaba muri uyu mwaka wa 2020. Andi masiganwa ni; Mountain Rally, Huye Rally ndetse na Mille colline Rally.

Ku bijyanye n’abaterankunga biri siganwa uretse Entreprise Urwibutso, Nyirangarama ya Sina Gerrard, hari n’abandi barimo; ABG Group (Akagera Business Group), Kanyinya Hills Hoteli, iherereye i Shyorongi na Pili Pili.

Iri siganwa rya Nyirangarama Rally 2020, rikaba rizahagurukira kuri Kanyina Hills Hoteli, i Shyorongi.

Mu mwaka ushize wa 2019, Giancarlo Davite ukomoka mu Bubiligi, afatanyije na Yan Demeester ukina nk’umunyarwanda, begukanye iri siganwa ry’imodoka, “Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019” ryabereye mu Karere ka Rulindo tariki 09 Werurwe 2019.

Nzamwita Eric, ushinzwe imigendwkere myiza ya Nyirangarama Rally 2020, avuga ku bijyanye n’imyiteguro y’isiganwa

Kalisa Thierry, umwe mu bari bahagarariye Entreprise Urwibutso Nyirangarama, umuterankunga mukuru w’iri siganwa ry’imamodoka

Yoto Fabrice, ni umwe mu bbanyarwanda basanzwe bamenyereye isiganwa ry’amamodoka

Yannick Dewalque usanzwe asiganwa, wari ahagarariye Akagera Business Group

Amafoto: Uwihanganye Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo