Nunga FC yatsinze Ami Sportif ikatisha itike ya 1/4 mu irushanwa ry’abakanyujijeho (AMAFOTO 100)

Ikipe ya Nunga FC yatsinze Ami Sportif 2-0 ikatisha itike yo kwerekeza muri 1/4 cy’irushanwa ry’abakanyujijeho ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2022 kuri Stade Mumena guhera saa cyenda n’igice.

Nunga FC wabonaga irusha Ami Sportif, yabonye igitego cya mbere mu minota ya mbere y’umukino gitsinzwe na Ndayisabye Adam. Mugabo Ismael wigeze gukinira Etincelles FC niwe watsinze igitego cya kabiri ndetse aranigaragaza cyane.

Aya makipe yari mu itsinda C ririmo Nunga FC, Domino FC, Black Jaguar & Ami Sportif.

Gutsinda uyu mukino byatumye Nunga FC igira amanota 7, ihita yerekeza muri 1/4. Umukino wa mbere bari batsinze Black Jaguar 3-0 naho uwa kabiri banganya na Domini 1-1.

Nunga FC yazamukanye na Domino FC zinganya amanota 7 ariko Domino yo izamutse ari iya mbere kuko ariyo izigamye ibitego byinshi (22).

Ami Sportif isoje itsinda ifite amanota 3 mu gihe Black Jaguar isoje imikino y’amatsinda nta nota ibashije kubona.

Ibyo wamenya kuri Nunga FC

Nunga FC ni ikipe yashinzwe mu mwaka wa 2019 mu kagari ka Nunga,, Umurenge wa Gahanga muri site y’icyitegererezo bita ’mu butaka butagatifu’ iherereye ku Gasozi ka Nunga kiterereye imisozi ya Karembure na Burema.

Ni ikipe yambara umuterankunga Hewa Bora. Hewa Bora ni motel iherereye muri Centre ya Gahanga. Ni iya Masenge akaba ari na Visi Perezida w’iyi kipe.

Ni ikipe igizwe n’abanyamuryango barenga 80 bagenda biyongera uko abatuye muri site bagenda biyongera

Nunga FC ikorera imyitozo ku kibuga cya Groupe Scolaire Kagarama Secondary School buri wa gatandatu guhera saa moya za mu gitondo. Mu mibyizi ikora ku wa kabiri no ku wa kane nimugoroba nyuma y’amasaha y’akazi

Intego ya equipe ni ukuzamura Sisporo mu Murenge wa Gahanga ku buryo bateganya kwiyubakira ikibuga cy’imyitozo, kugura bus y’ikipe no kubaka academy yo ku rwego rwo hejuru.

Nunga FC yiganjemo abari mu kigero cy’abafite hejuru y’imyaka 30 ariko mu rwego rwo kuzamura n’abato ikaba ifite Nunga FC Junior ikaba igaburira n’amakipe yandi mu byiciro byisumbuye nka Golira FC, Kirehe FC, Interforce, Sunrise Aspol n’ izindi abakinnyi bageragerezamo amahirwe.

Mu bakinnyi b’imena ba Nunga FC harimo Egide Rutayisire (Cayi) wakanyujijeho Mu Magaju, Rayon Sports n’Amavubi, Mugabo Ismael (Prince) wakanyujijeho muri Etincelles FC, umusaza Nkurunziza Damascene wakiniye FC Leopard, Tuyisenge Yassin wakiniye Gicumbi n’abandi.

Ikipe ya Nunga FC ikina umupira wo guhahana uturutse inyuma ugana ku izamu. Ni System bo bita Rumwe Rumwe ikaba ari ikipe ifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ikaba yanegukana iri rushanwa nkuko umutoza wayo yabitangarije Rwandamagazine.com.

Iri rushanwa ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Iyi mikino yaryo yatangiye kuri uyu wa 12 Kamena 2022, yahagaze iminsi 10 kubera inama ya CHOGM, mu gihe yongeye gusubukurwa ku wa Gatanu, tariki 1 Nyakanga 2022.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).

IP Karangwa Patrick (11) niwe kapiteni wa Nunga FC

11 Nunga FC yabanje mu kibuga

11 Ami Sportif yabanje mu kibuga

Maitre Kizito bita Vieux Malumba niwe mutoza wa Nunga FC

Nkusi Edmond (wambaye umwenda w’Amavubi) ushinzwe iterambere muri Ferwafa nawe ni umunyamuryango wa Nunga FC akaba anatuye muri site y’icyitegererezo ya Nunga

Eng. Kabera Emmy, Perezida wa Nunga FC yari yaje gushyigikira abasore be

Uhereye i bumoso hari Eng. Kabera Emmy, Perezida wa Nunga FC, Masenge , umuyobozi wungirije akaba n’umuterankunga wa Nunga FC na Eng.Jean Paul Nzabonimpa, umunyamabanga wa Nunga FC

Augustin Kanyarwanda bita Papa Kai niwe mutoza wungirije

Nunga FC bishimira igitego cya mbere

Abatoza ba Nunga FC bahagurukiraga rimwe bakaganiriza abakinnyi

Umunyamakuru Jado Max ni rutahizamu wa Ami Sportif

Rutayisire Egide bahimba Cayi wanyuze mu makipe nka Rayon Sports n’Amagaju FC niwe kapiteni wungirije wa Nunga FC

Uretse gutsinda igitego, Mugabo Ismael ni umwe mu bigaragaje cyane muri uyu mukino

Jado Max yahize igitego ariko araheba byari bigoye nko guterera umusozi muremure

Bishimiye cyane iyi ntsinzi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo