Abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever bavuga ko ikipe yabo bafana ya Rayon Sports itazigera igenda yonyine kugeza isi irangiye.
Ibi babitangaje ubwo bari mu rugendo rwerekeza mu Karere ka Ngoma aho ifite umukino wa Shampiyona na Etoile de l’Est.
Abagize Gikundiro Forever bahagurukiye ku cyicaro cyabo giherereye i Nyamirambo berekeza i Ngoma. Batangarije Rwandamagazine.com ko intego ya mbere ya Gikundiro Forever kuva ishingwa ari ukuba hafi ikipe yabo haba mu byiza ndetse n’ibigoye hahandi abenshi baba bamaze gucika intege.
Umwe muri bo yagize ati " Ndabizi mugera kure, mubwire abakinnyi muti ntimuzigera mugenda mwenyine duhari ndetse nako ni ukugeza ku iherezo ry’isi."
Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.
Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.
Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.
Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.