Ntarengwa Aimable wari team manager wa Gasogi United yamaze kwerekeza muri Police FC gukorayo akazi nk’aka yakoraga muri Gasogi United mu mwaka yari ayimazemo.
Muri Nyakanga 2021 nibwo Ntarengwa Aimable yari yagizwe Team Manager wa Gasogi United asimbuye kuri uyu mwanya Niyibigira Patrick witabye Imana tariki 27 Nyakanga 2020 azize impanuka.
Nyuma yo kumara umwaka muri Gasogi United, kuri ubu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC aho agiye kuri uyu mwanya utari ufite umuntu uwukoraho kuko umunyamabanga wa Police FC , CIP Obed Bikorimana yabifatanyaga byombi.
Ntarengwa Aimable asanze muri iyi kipe Mashami Vincent uheruka kugirwa umutoza wayo mukuru asimbuye Frank Nuttal utarahiriwe mu mwaka umwe yatojemo Police FC kuko yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa karindwi.
Ntarengwa ni mukuru wa Rutanga Eric na we ubu ukinira Police FC ndetse ikaba iheruka kumwongerera amasezerano. Ntarengwa kandi asanzemo Nkubana Marc bakoranaga Gasogi United umwaka ushize ariko akaba yaramaze kwerekeza muri Police FC nka myugariro wayo wo ku ruhande rw’i buryo.
Mu bandi bakinnyi Police FC yamaze kongerera amasezerano harimo Sibomana Patrick na Martin Fabrice.
Ntarengwa Aimable na we yakinnye mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya kabiri harimo Esperance yo ku Kimisagara ndetse n’iy’i Remera. Yakiniye kandi Interforce FC. Yabaye ’Team’ Manager w’Isonga FA ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, abatarengeje imyaka 20 n’abatarengeje imyaka 23 mu bihe bitandukanye.
Ntarengwa Aimable yari amaze umwaka muri Gasogi United ari Team Manager wayo