Nyuma y’uko ikipe ya APR FC inganyije umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya CAF Champions League na Gaadiidka FC yo muri Somalia igitego 1-1, abafana bayo bariye karungu, bamagana umutoza mu magambo akarishye bavuga ko batamushaka ndetse ko ngo akwiriye guhambira utwe vuba akabavira mu ikipe.
Wari umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium. Ikipe ya APR FC yari iri imbere y’abafana bayo, yinjiye muri uyu mukino ibizi neza ko ibafitiye ideni nyuma yo gutsindwa 3-0 na mukeba Rayon Sports mu mukino wa Super Cup wabaye tariki ya 12 Kanama 2023.
Ikipe ya APR FC kandi wari umukino wayo wa mbere ikinishije abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ihisemo gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa.
Ku munota wa 33 ikipe ya Gaadiika FC yabonye igitego cyayo cya mbere ku ishoti Kagaba Nicholas yatereye kure maze umunyezamu Ndzila Pavelh ntiyabasha kuwukuramo.
Nyuma y’iminota ibiri gusa igice cya kabiri gitangiye ubwo hari ku munota wa 47, ikipe ya APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku makosa ya ba myugariro ba Gaadiidka FC ari nako umukino warangiye.
’Adil wacu’
Ubwo umukino wari ugeze hagati, abafana batangiye kwinubira uburyo ikipe ya APR FC iri gukina, batangira kuririmba ngo ’Adil wacu’ ( Mohammed Adil Erradi wahoze ayitoza). Ibyo ariko ntibyamaze umwanya , bagera aho bararekera, bakomeza gufana ariko ubona ku mutima wabo hariho ikiniga.
Ubwo umutoza wa APR FC Thierry Froger yakuragamo Eldin Shaiboub , bwo abafana bamuvugirije induru bamugaragariza ikibari ku mutima n’ubwo ibyo batekereza byose batari bakabigaragaje.
’Nagende, ’turambiwe agasuzuguro k’umutoza’, ni ’umu’ rayon’
Uko ubisomye niko bimeze. Nizo ndirimbo bagiye bikiranya. Batangiye bavuga ko nta mutoza bafite, nyuma bavuga ko agenda ndetse bongeraho ko bamutegera bo ubwabo akagenda. Ibyo ntibyarangiriye aho kuko batangiye kuririmba ngo ’agasuzuguro k’umutoza ntitugashaka kuri stade.’ Byaje guhindura isura ubwo bamwitiriraga kuba umufana w’ikipe mukeba wabo, Rayon Sports bikirizanya bati ni ’Umu Rayon’.
Ibi bisa n’imyigaragambyo byakozwe n’abafana ba APR FC, byamaze iminota irenga 30 umukino warangiye. Bakuwe muri Stade n’inzego zishinzwe umutekano kubera ko ikipe ya Police FC yari igiye kuhitoreza yitegura umukino yakiramo Sunrise FC kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2023.
Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Gaadiidka FC uteganyijwe ku wa kane tariki 24 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium. Uzakirwa na Gaadiidka FC yasabye kuba ariho nawo yawukinira.
Bari bariye karungu
Bamaze umwanya munini baririmba indirimbo zitandukanye zo kwamagana umutoza Thierry Froger
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>