Nta mufana uzareba Rayon Sports ikina na Al Hilal Benghazi

Rayon Sports yamenyeshejwe na CAF ko nta mufana wemewe kuzaza gukurikira umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup uzayihuriza na Al Hilal Benghazi ku Cyumweru tariki 24 i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya izakira Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup, mu mukino wakabaye warakiniwe i Benghazi muri Libya ku itariki ya 14 Nzeri 2023 ariko kubera ibibazo by’ibiza by’umwuzure wibasiye iki gihugu, byatumye uyu mukino usubikwa, impande zombi zemeranya ko imikino yombi- ubanza n’uwo kwishyura- izabera i Kigali.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yatangaje ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Afurika muri Afurika, CAF, yabandikiye ibamenyesha ko nta bafana bemewe kuzaza kwitabira uwo mukino.

"Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Condeferation Cup nta bafana bahari," ni ko Rayon Sports yateruye yandika kuri X yahoze yitwa Twitter.

Iyi kipe itarakinnye imikino imikino ibanza y’amajonjora y’ibanze y’iri rushanwa kubera amanota meza ikesha uko yitwaye mu mukino ya CAF iheruka kwitabira yijeje abafana ko izakora ibishoboka byose ikabaha ibyishimo nubwo batazaba bahari ariko ko bazaba bari kumwe ku mutima.

Mugiraneza Thierry

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo