APR FC yari idafite umutoza mukuru, Edil Erradi Mohamed na Kapiteni Manishimwe Djabel bahagaritswe, yanganyije igitego 1-1 na Police FC mu mukino wa Shampiyona utarabereye igihe.
APR FC yari yakiriye Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3, ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022.
Ni umukino APR FC yakinnye itozwa n’umutoza wungirije Ben Moussa nyuma y’uko umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed na kapiteni wa yo, Manishimwe Djabel bahagaritswe mu gihe cy’ukwezi.
APR FC yatangiye umukino ishaka igitego ku kabi n’akeza ndetse iza no ku kibona hakiri kare ku munota wa 5 gitsinzwe na Ishimwe Christian kuri kufura.
Iyi kipe ba rutahizamu ba yo barimo Nshuti Innocent, Mugunga Yves bagiye bagerageza uburyo butandukanye ariko ntibyaborohera.
Police FC na yo yagiye igerageza amahirwe atandukanye ariko abarimo Twizerimana Onesme na Danny Usengimana ntibayabyaza umusaruro.
Police FC iba yabonye penaliti ku munota wa 45 ni kuri kufura yari itewe na Rutanga Eric bashyira mu izamu abakinnyi ba APR FC bawukuramo uhura n’ukuboko kwa Prince ariko umusifuzi ntiyayitanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mugunga Yves na Byiringiro Lague bavamo hinjiramo Ishimwe Fiston na Mugisha Gilbert.
Police FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 65 gitsinzwe na Twizerimana Onesme kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Ishimwe Christian yakoreye Nshuti Dominique Savio.
Police FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 74, Danny Usengimana aha umwanya Ndayishimiye Antoine Dominique ni nako ku ruhande rwa APR FC, Anicet yasimbuye Kwitonda Alain Bacca.
Amakipe yombi yakomeje kugerageza ashaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira amakipe anganya 1-1.