Umutoza wungirije wa Musanze FC, Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yasoje amasomo yari amazemo ukwezi akorera ibyangombwa by’ubutoza bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] bya ’Licence B’.
Guhera ku wa 19 Nzeli 2022 kuri FUFA Technical Center i Njeru muri Uganda, ni bwo Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yitabiriye aya masomo yasojwe ku wa Gatatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2022.
Kubona ibi byangombwa bimwemerera gutoza mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda ahasabwa CAF Licence A cyangwa B.
Nshimiyimana Maurice ni umutoza wungirije Musanze FC, ku nshuro ya kabiri, kuva muri Nzeri 2021 aho we n’umutoza mukuru w’Umunya-Kenya, Frank Ouna, bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Yatoje mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Gicumbi FC, Rayon Sports, Gasogi Uited na Police FC.
Nshimiyimana Maurice Maso yasubiye muri Musanze FC nk’umutoza wungirije muri Nzeri 2021