Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou yasinyiye ikipe ya APR F.C nyuma yo gutandukana na yo mu mezi make ashize kubera kubura umwanya uhoraho wo gukina.
Uyu mukinnyi yari yarasubiye i Burundi aho yari amaze igihe. Bwa mbere Nshimirimana ismaël Pitchou yageze muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2023-2024, aba umunyamahanga wa mbere usinyishijwe n’iyi kipe nyuma yo kumara imyaka irenga 10 ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yari amaze imyaka ibiri yitwara neza muri Kiyovu Sports, gusa ibihe byiza yagiriye mu Rucaca ntibyakomereza muri APR FC, bituma atabona iminota myinshi yo gukina nk’uko byari byaragenze mu mwaka wabanje.
Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo hazaga umutoza mushya Darko Nović waziye rimwe n’abakinnyi bandi bashya barimo abakina mu kibuga hagati ku mwanya usanzwe ukinaho uyu Pichou, bituma no kuza mu bakinnyi 22 bakora imyitozo bigorana.
Ubwo APR FC yari mu mikino ya CECAFA, Pitchou yifashishwaga n’abatoza nka myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ku buryo yasimburaga Claude Niyomugabo, gusa uyu mwanya bivugwa ko atawiyumvagamo ari na yo mpamvu yasabye kwigendera.
Pitchou agiye guhatanira umwanya na Taddeo Lwanga, Seidu Dauda, Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Bosco na Richmond Lamptey.
Ikipe ya APR FC iragaruka mu kibuga ku itariki ya kane mutarama 2025 ihura n’ikipe ya Musanze mu mukino w’ikirarane, umukino uzabera kuri stade ubworoherane.
/B_ART_COM>