Nsengiyumva Isaac n’Abanya-Kenya babiri mu bakinnyi bamaze kumvikana na Musanze FC

Nsengiyumva Isaac wakiniraga Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bamaze kumvikana na Musanze FC kugira ngo bazayikinire mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23.

Nsengiyumva yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Express FC yo muri Uganda.

Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe, azakinira Musanze FC nyuma yo kumvikana kw’amakipe yombi.

Uretse Nsengiyumva, abandi bakinnyi bashya bategerejwe muri Musanze FC ni rutahizamu w’Umunya-Kenya Omondi Victor wakoranye n’umutoza Frank Ouna muri KCB FC.

Hari kandi Rupia Elvis w’imyaka 27, wakiniye amakipe arimo Bisha FC yo muri Arabie Saoudite na Kenya Police FC. Uyu yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 17 Nyakanga.

Hakizimana Amani wavuye muri Bugesera FC, Patrick Ntijyinama wakiniraga Espoir FC na Dufitumufasha Jean Pierre wavuye muri Gicumbi FC nabo bari mu bakinnyi bashya Musanze FC yasinyishije.

Iyi kipe yatangiye imyitozo ku wa Mbere yitegura Shampiyona ya 2022/23 izatangira ku wa 19 Kanama 2022.

Nsengiyumva Isaac yamaze kugurishwa muri Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo