Uwari Perezida w’abafana ba Musanze FC, Nsanzumuhire Dieudonné ‘Buffet’, yeguye kuri uwo mwanya avuga ko ari impamvu y’uburwayi.
Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi wa Musanze FC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2022, Nsanzumuhire yavuze ko atazakomeza kuba Perezida w’abafana kubera uburwayi.
Ati “Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa nsaba gusezera ku nshingano zo kuyobora abafana b’Ikipe ya Musanze FC kubera impamvu z’uburwayi.”
Yakomeje agira ati “Mfashe umwanya wo kubashimira mu gihe tumaze dukorana kandi mbizeza ko nzakomeza kuba hafi y’ikipe ndetse n’ubuyobozi bwa Musanze FC.”
Nsanzumuhire yayoboraga abafana ba Musanze FC kuva mu 2018.
Musanze FC ya karindwi n’amanota 37 nyuma y’iminsi 28 ya Shampiyona, isigaje imikino ibiri izakiramo Mukura Victory Sports na Rutsiro FC mu kwezi gutaha.
/B_ART_COM>