Umunya-Serbia Novak Djokovic yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Wimbledon nyuma yo gutsinda Umwongereza Cameron Norrie 2-6 6-3 6-2 6-4.
Norrie w’imyaka 26, yari ashyigikiwe na benshi dore ko iyo agera ku mukino wa nyuma, yari kuba ari Umwongereza wa kane ubikoze.
Gutsinda kwa Djokovic byatumye agiye guhatanira igikombe cya kane cyikurikiranya ndetse ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, azahura n’Umunya-Australia Nick Kyrgios.
Uyu mugabo w’imyaka 35, azaba ashaka kwegukana Grand Slam ya 21 mu bagabo, byatuma agera ku gahigo ka Rafael Nadal waviriyemo muri ½ adakinnye kubera igikomere yagize mu nda.
/B_ART_COM>