Nkombo ikomeje kwitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri (AMAFOTO)

Ikipe ya Nkombo FC iri kwitegura gukina icyiciro cya kabiri yatsinze REG FC 3-0 mu mukino wa gishuti uri muyo iyi kipe ikomeje gukina yitegura kuzakina icyiciro cya kabiri cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni umukino wabereye ku Ruyenzi aho iyi kipe isanzwe yakirira imikino yayo. Nkombo iri kwitegura gukina icyiciro cya kabiri nyuma y’uko ubuyobozi bwayo buguze ikipe ya Ivoire Olympic.

Nkombo FC ni ikipe yo ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu Karere ka Rusizi. Yashinzwe ku gitekerezo cya Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi Marchal Ujeku akaba na nyiri kompanyi Marchal Real Estate.

Marchal Ujeku uririmba mu rurimi rw’Amahavu akaba avuka ku Nkombo iyo akubarira inkuru y’ishingwa rya Nkombo FC uba ubona ari ibintu ubona bimuteye ishema ndetse n’isheja ku kuba yarabashije gushyira mu bikorwa iki gitekerezo.

Marchal Ujeku avuga ko gushinga Nkombo FC byavuye ku mpano yabonanye abasore bo ku kirwa cya Nkombo , ahakomora igitekerezo cyo gushinga ikipe ijya mu cyiciro cy’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Nkombo FC yatangiye ari ikipe ikina nk’Umurenge wa Nkombo mu irushanwa Kagame Cup ndetse izamuka itsinda amakipe yo mu Karere ka Rusizi bagiye bahura nayo ndetse igera ku rwego rw’Intara ari naho ngo Marchal yakomoye igitekerezo cyo gushinga ikipe noneho ikina amarushanwa ya FERWAFA.

Uretse kuba yarashinze iyi kipe ya Nkombo FC, Marchal Ujeku na we yakinnye umupira mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Unity FC.

Abakinnyi ba Nkombo

11 REG FC yabanje mu kibuga

Marchal Ujeku wagize igitekerezo cyo gushinga Nkombo FC ndetse akaba anayibereye umuyobozi ajya anyuzamo akaza gutera akanyabugabo abasore bakinira iyi kipe bagafatanya gukina imikino ya gishuti ikunda kubera ku Ruyenzi ari naho bakirira imikino ndetse akaba ari naho yabashyiriye camp babanamo bose hamwe

Uretse kuba yarashinze iyi kipe ya Nkombo FC, Marchal Ujeku na we yakinnye umupira mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Unity FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo