Nkombo FC yatsinze Vision J.N itangirana intsinzi (AMAFOTO)

Nkombo FC yatsinze Vision Jeunesse Nouvelle FC 2-0 itangirana intsinzi ya mbere y’umunsi wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’uyu mwaka.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 guhera saa cyenda z’umugoroba.

Hagenimana Isaie bahimba Kappo niwe wafunguye amazamu ku mota wa 7. Maniragaba Ismail yatsinze icya kabiri ku munota wa 9 w’inyongera w’igice cya kabiri.

Muri uyu mukino, Kwizera Theotime, umunyezamu wa Nkombo yagonganye n’umukinnyi wa Vision J.N. biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga igitaraganya asimburwa Tuyishime Iddy. Niyibizi Emmanuel wa Nkombo FC yabonye ikarita itukura umukino ujya kurangira.

Nkombo FC ni ikipe yo ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu Karere ka Rusizi. Yashinzwe ku gitekerezo cya Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi Marchal Ujeku.

Nkombo FC ibarizwa ku Ruyenzi ndetse ninaho yitoreza ikanahakirira imikino. Marchal avuga ko impamvu ariho ibarizwa ari uko bakurikije icyiciro barimo basanze amakipe atajya abona uko ajya ku Nkombo kuhakinira igihe bari kujya bahakirira imikino ndetse ngo byari bigoye kubona ikibuga cyemewe na FERWAFA batanga.

Nkombo FC iri mu itsinda rimwe na Muhazi United, La Jeunesse FC, Addax FC, Nyanza FC , Vision Jeunesse Nouvel, Motar FC, Intare FC na Alpha FC. Akagera FC na Nyagatare FC nazo zari muri iri tsinda zamaze kwandika zisezera muri shampiyona y’uyu mwaka.

Uwera Lydia, umunyamabanga wa Nkombo FC yari yaje yizeye gucyura amanota 3 abinjiza neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’uyu mwaka

Staff ifatanya na Saidi Abedi Makasi mu gutoza Nkombo FC

11 Nkombo FC yabanje mu kibuga

11 Vision Jeunesse Nouvelle FC yabanje mu kibuga

Hagenimana Isaie bahimba Kappo niwe watsinze igitego cya mbere cya Nkombo FC, kiba icya mbere cy’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino

Nkombo FC yaserukanye amazina y’abakinnyi mu mugongo

Marchal Ujeku, umuyobozi wa Nkombo FC akaba ari nawe wayishinze....ni na rwiyemezamirimo ukuriye Marchal Real Estate kompanyi kompanyi yubaka amazu ikacuruza ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara

Kayitare Callixte, MD wa Marchal Real Estate ni umwe mu badasiba ku mikino yayo

Julius Chita ni umwe mu bafana bakomeye ba Nkombo FC

Tuyishime Iddy bahimba Kidiaba winjiye asimbuye agakuramo ibitego byabazwe

Saidi Abeddy Makasi, umutoza mukuru wa Nkombo FC

Mu cyiciro cya kabiri, Sarpong ni umufana wa Nkombo FC

Bishimana na Ismail (numero 8) winjiye asimbuye agatsinda igitego cya kabiri cya Nkombo FC

Mwakoze cyane basore banjye !! Marchal ashimira abakinnyi be uko bahatanye ku mukino wa mbere batsinzemo Vision J.N.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo