Nkombo FC yareze Nyamasheke FC gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga mu buryo bufifitse

Ikipe ya Nkombo FC yo mu cyiciro cya gatatu yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA irega Nyamasheke FC kuba yarakinishije abakinnyi b’abanyamahanga bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, isaba ko yaterwa mpaga.

Ni ikirego Nkombo FC yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024. Muri iki kirego Rwandamagazine.com ifitiye kopi, Nkombo FC ivuga ko mu mukino ubanza wa Play Offs wahuje aya makipe tariki 18 Gicurasi 2024 warangiye Nyamasheke FC itsinze 2-0.

Muri icyo kirego baragira bati" Bwana Perezida, muri uyu mukino wabereye i Nyamashake taliki 18 Gicurasi 2024, aho iyo kipe ya Nyamasheke FC yakinishije abakinnyi babiri b’abanyamahanga bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko bagendera ku byangombwa bihimbano bakina nk’abanyarwanda ku mukino ubanza waduhuje warangiye dutsinzwe ibitego 2-0. Ibyo bitego byombi byatsinzwe n’abo bakinnyi bakiniye ku mazina ya Iradukunda Tresor wari wambaye numero 10 na Niyonsenga David wari wambaye numero 5."

Ikindi iyi kipe igarukaho ngo ni uko mi mikino yindi, iyi kipe ya Nyamasheke yagiye ikinisha abandi banyamahanga bakomoka muri Congo ariko bagakinira ku mazina y’abanyarwanda ari naho bahera basaba ko Nyamasheke FC yaterwa mpaga mu mikino yakinishijemo abo banyamahanga.

Bati " Nyakubahwa Perezida, ikindi dushingiraho turega iyi kipe ya Nyamasheke ni uko kugira ngo igere muri iki cyiciro twahuriyemo yagiye ikinisha abandi bakinnyi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batatu ariko bakiniraga ku mazina ya Hagenimana Pierre ariko amazina ye nyakuri abakaba yitwa Mushagallusa Christophe , Kwihangana Theobard ubusanzwe witwa Koko Israel na Minani Samuel ariko amazina ye nyakuri akana yitwa Buhashe Baseme Rigobert.

Muby’ukuri bwana Muyobozi, mu bushishozi bwanyu, kubw’impamvu n’impungenge twatanze haruguru, turabasaba ko ikipe ya Nyamasheke FC, hakurikijwe amategeko agenderwaho mu gukinisha abakinnyi by’umwihariko b’abanyamahanga, yafatirwa ibihano bijyanye n’amategeko agenga iri rushanwa.

Bwana Perezida, tukaba tubasaba gukurikiza amategeko agenga abakinnyi b’abanyamahanga ku kuba bakwemererwa gukina muri shampiyona y’u Rwanda.

Tukaba dusoza dusaba ko imikino yose ikipe ya Nyamasheke FC yakinishijeho abakinnyi b’abanyamahanga bakiniye ku myirondoro itariyo n’ibyangombwa bihimbano, yaterwa mpaga kuko yayibonyeho amanota idakwiriye."

Umukino wo kwishyura wahuje amakipe yombi wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gicurasi 2024, Nkombo FC yatsinze 1-0.

Nkombo FC ni ikipe yo ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu Karere ka Rusizi. Yashinzwe ku gitekerezo cya rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi Marchal Ujeku akaba na nyiri kompanyi Marchal Real Estate.

Marchal Ujeku uririmba mu rurimi rw’Amahavu akaba avuka ku Nkombo iyo akubarira inkuru y’ishingwa rya Nkombo FC uba ubona ari ibintu ubona bimuteye ishema ndetse n’isheja ku kuba yarabashije gushyira mu bikorwa iki gitekerezo.

Marchal Ujeku avuga ko gushinga Nkombo FC byavuye ku mpano yabonanye abasore bo ku kirwa cya Nkombo , ahakomora igitekerezo cyo gushinga ikipe ijya mu cyiciro cy’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Abariho utumenyetso nibo bakinnyi Nkombo FC ivuga ko bakiniye ku byangombwa by’abanyarwanda mu mukino ubanza Nyamasheke yatsinzemo 2-0 ndetse akaba ari nabo babitse ariko ngo bakaba bakomoka muri Congo

Izi ni Licences z’abandi bakinnyi nabo ngo bakomoka muri Congo ariko bagiye bakinira mu bihe bitandukanye ku byangombwa by’amazina y’abanyarwanda

11 ba Nyamasheke bitabajwe mu mukino wo kwishyura ntibarimo abari babatsindiye ibitego mu mukino ubanza

Ikipe ya Nkombo FC isaba kurenganurwa

Uwambaye ingofero ni Marchal Ujeku washinze Nkombo FC akaba anayibereye umuyobozi

Uwera Lydia, umunyamabanga wa Nkombo FC wari wababajwe no gukurwamo n’ikipe bemeza ko yakinishije abakinnyi batemewe ari nayo mpamvu bahise bayirega muri FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo