Nkombo FC yanganyije na Muhazi United, ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO 150)

Ikipe ya Nkombo FC yakinishaga abakinnyi 10 yabashije gukura inota kuri Muhazi United mu mukino wabereye i Ngoma kuri uyu wagatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025 bituma ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Ni umukino amakipe yombi yari akeneyemo amanota cyane kugira ngo yegere imbere ku rutonde rw’agateganyo.

Nkombo FC yashakaga gufata umwanya wa mbere mu gihe Intare FC zari zaruhutse naho Muhazi United ikaba yarashakaga gukomeza kwegera Nkombo n’Intare FC.

Ku isegonda rya 11, Nkombo FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu wabo Tuyishime Iddy uzwi ku izina rya Kidiaba kubwo kugonga umukinnyi wa Muhazi United akamukubita ku mutwe yanarenze urubuga rw’amahina ari nabyo byatumye ikinisha abakinnyi 10 umukino wose.

Masimango niwe watsindiye Muhazi United kuri Penaliti mu minota ya mbere y’igice cya kabiri naho Niyibizi Emmanuel yishyurira Nkombo FC mu minota ya nyuma y’umukino ari nabyo byashimishije cyane abakinnyi ba Nkombo FC n’abari bayiherekeje barimo Marchal Ujeku, wayishinze akaba ari n’umuyobozi wayo.

Kunganya uyu mukino byatumye Nkombo FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 13 inganya n’Intare FC. Muhazi United yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 11.

Urutonde rw’agateganyo

I bumoso hari Gombaniro Dickson, umunyamabanga wa Muhazi United naho i buryo ni Uwera Lydia, umunyamabanga wa Nkombo FC

Ku isegonda rya 11 , umunyezamu wa Nkombo FC, Tuyishime Iddy bahimba Kidiaba yari ahawe ikarita itukura


Saidi Abed, umutoza wa Nkombo FC

Umunyezamu akuramo coup franc yari ivuye ku ikarita itukura yari ihawe Nkombo FC

Rubona Emmanuel utoza Muhazi United

Marchal Ujeku washinze akaba ari n’umuyobozi wa Nkombo FC

Masimango niwe watsindiye Muhazi United

Nkaka Longin uyobora Muhazi United

Niyibizi Emmauel bahimba Kibungo niwe wishyuriye Nkombo FC umukino ujya kurangira

Mu minota ya nyuma, Nkombo FC yahushije igitego Saidi Abed yari yamaze kubara

Abafana ba Nkombo FC bishimiye cyane igitego babonye umukino ujya kurangira

I buryo hari Kayitare, Managing director wa Marchal Real Estate itera inkunga ikipe ya Nkombo FC ariko bakanaba abafana bayo bakomeye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo