Nkombo FC yamuritse ’Jersey’ izakoresha uyu mwaka (AMAFOTO)

Ikipe ya Nkombo FC yo mu cyiciro cya kabiri yashyize hanze imyambaro izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Ibikoze mbere yo gukina umukino wa mbere mu rugo ( home game) yakirira ku Ruyenzi ikina na Nyanza FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.

Umukino ufungura Shampiyona, Nkombo FC yari yatsinze Vision JN 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Rubavu tariki 11 Ukwakira 2025.

Nkombo FC iri mu itsinda iri kumwe na Muhazi United, La Jeunesse FC, Addax FC, Alpha FC, Nyanza FC , Vision Jeunesse Nouvel, Motar FC n’Intare FC.

Nkombo FC ni ikipe yo ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu Karere ka Rusizi. Yashinzwe ku gitekerezo cya Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi Marchal Ujeku.

Nkombo FC ibarizwa ku Ruyenzi ndetse ninaho yitoreza ikanahakirira imikino. Marchal avuga ko impamvu ariho ibarizwa ari uko bakurikije icyiciro barimo basanze amakipe atajya abona uko ajya ku Nkombo kuhakinira igihe bari kujya bahakirira imikino ndetse ngo byari bigoye kubona ikibuga cyemewe na FERWAFA batanga.

Umwambaro Nkombo izajya yambara yakiriye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo