Nkombo FC igiye gutangira urugendo rwo guhatanira kujya mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya Nkombo FC yamaze gushimangira kujya mu cyiciro cya kamarampaka (Play offs) cyo guhatana hashakwa amakipe azazamuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza ari iya mbere mu makipe yo mu Majyepfo idatsinzwe umukino n’umwe.

Ibi yabigezeho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024 ubwo yanganyaga na Kamonyi FC 0-0 mu mukino wabereye ku kibuga cyo ku Ruyenzi aho amakipe yombi asanzwe yakirira imikino akanahitoreza. Nkombo FC yasoje ifite amanota 21.

Mu mikino ya kamarampaka, Nkombo FC izahura na Nyamasheke tariki 18 Gicurasi 2024. Nyamasheke FC niyo izabanza kwakira umukino ubanza, uwo kwishyura ubere ku Ruyenzi tariki 23 Gicurasi 2024.

Ibyo wamenya kuri Nkombo FC

Nkombo FC ni ikipe yo ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu Karere ka Rusizi. Yashinzwe ku gitekerezo cya Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi Marchal Ujeku akaba na nyiri kompanyi Marchal Real Estate.

Marchal Ujeku uririmba mu rurimi rw’Amahavu akaba avuka ku Nkombo iyo akubarira inkuru y’ishingwa rya Nkombo FC uba ubona ari ibintu ubona bimuteye ishema ndetse n’isheja ku kuba yarabashije gushyira mu bikorwa iki gitekerezo.

Marchal Ujeku avuga ko gushinga Nkombo FC byavuye ku mpano yabonanye abasore bo ku kirwa cya Nkombo , ahakomora igitekerezo cyo gushinga ikipe ijya mu cyiciro cy’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ati " Icyo mparanira ni uko Nkombo imenyekana, abana baho nabo bakamenyakana. Bafite impano nyinshi zitandukanye."

Nkombo FC yatangiye ari ikipe ikina nk’Umurenge wa Nkombo mu irushanwa Kagame Cup ndetse izamuka itsinda amakipe yo mu Karere ka Rusizi bagiye bahura nayo ndetse igera ku rwego rw’Intara ari naho ngo Marchal yakomoye igitekerezo cyo gushinga ikipe noneho ikajya mu cyiciro cya gatatu.

Uretse kuba yarashinze iyi kipe ya Nkombo FC, Marchal Ujeku na we yakinnye umupira mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Unity FC.

Nkombo FC ibarizwa ku Ruyenzi ndetse ninaho yitoreza ikanahakirira imikino. Marchal avuga ko impamvu ariho ibarizwa ari uko bakurikije icyiciro barimo basanze amakipe atajya abona uko ajya ku Nkombo kuhakinira igihe bari kujya bahakirira imikino ndetse ngo byari bigoye kubona ikibuga cyemewe na FERWAFA batanga.

Ati " Ikibuga twari gukoresha gishoboka ni Stade ya Rusizi kandi nayo ikoreshwa na Espoir FC. Ikindi twagira ngo ikipe inegerane n’umuterankunga wayo, Marchal Real Estate, company yubaka ikagurisha amazu n’ibibanza."

Mu rwego rwo kwegereza ikipe abantu bo ku Nkombo, hashyizweho imodoka izajya izana abafana ku mukino ndetse bakaba baranashinze channel ya Youtube yitwa Nkombo FC inyuzwaho umukino mu buryo bwa ’Live’.

Kumenyekanisha Nkombo

Iyo uganira na Marchal avuga ko kuba avuka ku Nkombo uba akaba yarashinze kompanyi yubaka ikanagurisha amazu n’ibibanza ngo ari ishema rya Nkombo kandi ngo n’ikipe ya Nkombo FC ihari mu rwego rwo kumenyekanisha ikirwa cy’iwabo.

Ati " Nkombo yigeze kubaho nta buvugizi ariko ubu niyemeje ko Nkombo igomba kumenyekana ahantu hose, nka Marchal Ujeku, nzayigwa inyuma. "

Kubaka Stade, kujya mu cyiciro cya mbere

Marchal Ujeku avuga ko intego bihaye ari uko bagomba guhatana kugeza bageze mu cyiciro cya mbere.

Ati " Twashoboraga kugura ikipe mu cyiciro cya kabiri cyangwa mu cya mbere ariko siko twabikoze, twifuje guhera hasi tukagenda tuzamuka."

Avuga ko mu gihe kiri imbere bateganya kuzubaka Stade nziza ku kirwa cya Nkombo bityo abantu baho bakazabegereza ikipe ndetse bikanarushaho kuzamura impano z’abakinnyi bahakomoka.

Ati " Ku Nkombo hari impano nyinshi , tunahafite academies nyinshi aho bita mu Mparwe, Bugumira ndetse no ku Ishywa hose hari academies zigisha umupira w’amaguru. Icyo nabwira abakunzi ba Ruhago nyarwanda, nibitege ikirwa bita Nkombo."

11 Kamonyi FC yabanje mu kibuga

11 Nkombo FC yabanje mu kibuga

Muhoza Jean Paul watoje amakipe atandukanye arimo na Pepinieres FC niwe ubu utoza Nkombo FC

Uwera Lidia ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Nkombo FC

Nzinga utoza Kamonyi FC

Marchal Ujeku washinze Nkombo FC akaba anayibereye umuyobozi...Ninawe nyiri Marchal Real Estate, kompanyi iyubaka, ikanagurisha amazu n’ibibanza. Marchal Real Estate niyo muterankunga mukuru wa Nkombo FC

Aba Hooligans ba Nkombo FC

Mu rwego rwo kwegereza ikipe abantu bose harimo n’abo mu kirwa cya Nkombo, umukino wose ucishwa ’live’ kuri Youtube kuri Channel ya Nkombo FC