Nkeka ko biriya bintu bitazongera- Perezida wa FERWAFA ku byabaye ku Mavubi U-23

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yashimiye Amavubi U-23 yasezereye Libya mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha, avuga ko ibijyanye n’urugendo rugoye bakoze bajya, banava muri Libya bitazongera.

Amavubi U-23 yaraye akoze ibisa n’ibitangaza kuri bimwe, atsinda Libya ibitego 3-0, byayafashije gukomeza ku itegeko ry’igitego cyo hanze kuko umukino ubanza wari warangiye ari ibitego 4-1.

Nubwo Ikipe y’Igihugu yakomeje, Abanyarwanda benshi barimo n’abayigize ntibishimiye urugendo yagize ijya muri Libya aho yanyuze muri Asia n’i Burayi, ikagera i Benghazi mu rukerera habura amasaha 13 ngo ijye mu kibuga.

Uru rugendo rugoye, yahuye narwo kandi mu kaguruka i Huye habereye umukino wo kwishyura kuko yahagaze ku Cyumweru nimugoroba nyamara Libya yo yarageze mu Rwanda ku wa Gatandatu.

Abajijwe niba nta burangare bwabayemo mu gutegura uru rugendo, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yavuze ko hari ibyo batari bazi ku ngendo zo muri Libya ariko hari amasomo bungutse ku buryo bitazongera.

Ati “Hari ubwo twigeze kugira andi mahirwe yo kubisobanura, icya mbere ni ukwiga. Ntabwo twari tumenyereye ingendo za Libya, ni gihugu gifite ibintu byihariye twari tutazi, aho rimwe na rimwe mu bihugu tunyuranyo bisaba kuba ufite ‘visa’ y’icyo gihugu ugezemo ngo ufate indi ndege.”

Yakomeje agira ati “Hatubereye kure mu by’ukuri, ndabashima cyane aba basore, barananiwe, unabirebye ni imikino yombi, n’uyu mukino nubwo bawutsinze bari barushye. Ibyo byose biri mu bituma turushaho kubashima ariko na none tugenda twiga n’amasomo, nkeka ko biriya bintu bitazongera.”

Mu ijonjora rya kabiri rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022, Amavubi U-23 azahura na Mali.

Abakinnyi b’Amavubi U-23 bishimira intsinzi babonye kuri Libya ku wa Kabiri

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo