Njye mbona ibyo twagombaga gukora twarabikoze- Siboyintore

Siboyintore Theodate, umunyamabanga mukuru wa Mukura VS arahamya ko manda ya komite nyobozi icyuye igihe isize ikoze iby’ingenzi yasabwaga.

Ni mugihe kuri uyu wa gatandatu taliki 24 Kanama 2019 saa tatu za mugitondo kuri Gallileo Stadium Hotel mu karere ka Huye, abanyamuryango bazitorera abayobozi bashya.

Siboyintore, umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, umaze umwaka umwe muri komite nyobozi asanga komite nyobozi iyobowe na Olivier Nizeyimana yarakoze iyo bwabaga, Mukura VS yongera kuba ikipe y’icyubahiro.

Aha yagize ati " Kwiha amanota ni ibintu bigorana kenshi, umuntu akora ibyo ashoboye abandi bakamuha amanota. Mu minsi maze nkorana na bagenzi banjye twaritanze uko dushoboye , ntacyo tutakoze. Ibyo twagombaga gukora byose twarabikoze. "

Yanashimye cyane ubufatanye bwabaranze. Ati " Kuba twaragize umwanya wa gatatu, mbona harimo ikintu kiza cyo gufatanya, , kuba ikipe irimo yiyubaka ntekereza ko abantu bose bitanze bigaragara, nta n’umwe ufite icyo yishinja."

Ni mugihe muri manda ine ya komite nyobozi icyuye igihe, Mukura VS yegukanye igikombe cy’amahoro inasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Championsleague.

Umunyamabanga wa Mukura VS yasabye abanyamuryango babifitiye ubushobozi gutanga kandidature zo kuyobora ikipe yabo.

Siboyintore yavuze ko ku giti cye atarafata icyemezo cyo kuongera kwiyamamaza.

Ati " Kuvuga ngo umuntu avuye muri siporo cyangwa mu mupira byaba ari ugukabya. Niyo abanyamuryango batakugirira icyizere ntabwo twajya kure.. Sindabitekerezaho ariko abantu nibambonamo ubushobozi nanjye nzaba mbireba. ‘’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo