Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo "Amavubi" yanganyije na Mozambique igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa mbere wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.
Uyu mukino wakiriwe n’Abanya-Mozambique wabereye kuri FNB Stadium y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ubera mu muhezo.
Mozambique ni yo yabonye uburyo bw’ishoti rigana mu izamu, aho umupira ukomeye watewe na Geny washyizwe muri koruneri n’umunyezamu Kwizera Olivier ku munota wa 25.
Ubu buryo bwaje bukurikira ubundi bwabonywe na Dominguês mu minota ya mbere, aho yahannye ikosa ryakozwe na Manzi Thierry, umupira uca ku ruhande.
U Rwanda rwashoboraga gufungura amazamu ku mupira wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 32, Kagere Medddie awutereshwa nabi na myugariro wa Mozambique.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, amakipe yombi yasatiranye ashaka igitego ariko Hakizimana Muhadjiri ntiyabasha gutsinda uburyo bw’umupira uteretse ku ikosa ryari ryakozwe na Zainadine Jr.
Kuba umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yari yahisemo gukinisha ba myugariro batanu barimo babiri basatira izamu banyuze ku mpande mu buryo bwa 3-5-2 biri mu byatumye u Rwanda rukina rwugarira cyane.
Mozambique yakinaga isatira ibifashijwemo n’abarimo Reinildo Mandava ukinira Atletico Madrid yo muri Espagne, wacaga ku ruhande rw’iburyo, ariko igorwa n’ubwugarizi bw’u Rwanda.
Ku munota wa 62, Amavubi yakoze impinduka za mbere; Hakizimana Muhadjiri na Serumogo Ali baha umwanya Ndayishimiye Antoine Dominique na Omborenga Fitina.
Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 65 ku mupira watewe na Rafael York, usubijwe inyuma na myugariro wa Mozambique usanga Nishimwe Blaise wawutereye inyuma y’urubuga rw’amahina awurenza umunyezamu.
Ibyishimo by’Abanyarwanda ntibyamaze umwanya kuko Mozambique yishyuye nyuma y’amasagenda 80 ku gitego cyinjijwe na Stanley Ratifo abakinnyi b’u Rwanda bibwiraga ko yaraririye.
Mu minota 20 ya nyuma, umutoza Alós Ferrer yakoze izindi mpinduka, Nishimwe Blaise watsinze igitego aha umwanya Manishimwe Djabel, Rafael York wavunitse asimburwa na Muhire Kévin, Ruboneka Bosco asimbura Meddie Kagere.
Mu minota ya nyuma, Amavubi yasatiriye cyane ashaka igitego cya kabiri ariko abarimo Muhire Kévin, Bizimana Djihad na Ruboneka Bosco bananirwa kureba mu izamu ryari ririnzwe na Ernan Siluane.
Ikipe y’Igihugu izerekeza i Dakar ku wa Gatanu gukina na Sénégal mu mukino w’Umunsi wa kabiri uzabaku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena 2022.
Undi mukino w’Umunsi wa mbere mu Itsinda L uzahuza Sénégal na Bénin ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Kamena 2022.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :
Mozambique: Ernan, Clesio, Mexer, Zainadine Jr, Reinildo, Kambala, Kito, Dominguês, Geny, Witi na Ratifo.
Rwanda: Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Rafael York, Nishimwe Blaise, Hakizimana Muhadjiri na Meddie Kagere.