Nirisarike Salomon yatandukanye na Urartu FC

Myugariro w’Amavubi Nirisarike Salomon ni umwe mu bakinnyi batatu basezerewe na Urartu FC.

Nirisarike Salomon uheruka kugirwa Visi Kapiteni w’Amavubi inyuma ya Kagere Medddie, yari asoje amasezerano muri Urartu FC.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Nirisarike yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe gusa, ariko ahabwa undi mwaka muri Kamena 2021.

Abandi batandukanye n’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Arménie ni Annan Mensah na Armen Manucharyan.

Nirisarike ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’Amavubi ndetse arabanza mu kibuga mu mukino u Rwanda rwakirwamo na Mozambique.

Uyu mukino ubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane, ni uwa mbere wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo