Nibwo bwa mbere nzaba mfana Kiyovu SC – Rutanga

Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports avuga ko agiye gufana bwa mbere ikipe ya Kiyovu SC mu mukino ifitanye na mukeba wabo , APR FC ku mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona.

Rutanga yabivugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka irindwi March Generation Fan Club imaze ivutse kuko yavutse muri Werurwe 2013. Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, bibera i Nyamirambo kuri Blue Empire, ahasanzwe habarizwa icyicaro cya March Generation Fan Club.

Ni ibirori byari byatumiwemo abayobozi bose ba Rayon Sports, abandi bahagarariye Fan Clubs za Rayon Sports ndetse n’abari bahagarariye andi makipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu SC na Police FC ariko itabonetse kubera ko yari ifite umukino na AS Kigali.

Muri ibi birori, Minani Hemed wari uhagarariye abafana ba Kiyovu SC yijeje abafana ba Rayon Sports ko bazatsinda umukino bafitanye na APR FC kuri uyu wa kabiri ku munsi wa 23 wa Shampiyona.

Kuri iryo jambo niho Rutanga yahereye avuga ko na we yiteguye gufana Kiyovu SC izaba ikina na APR FC bahanganiye igikombe cya Shampiyona.

Rutanga yagize ati " Ndashimira andi ma fan Clubs yaje kwifatanya na March Generation harimo n’abafana ba Kiyovu…nkuko bari babivugaga, ko ku wa kabiri yadukorera umuti , …nibwo bwa mbere nanjye nzaba ndi gufana Kiyovu SC…"

Yanaboneyeho kubwira March Generation n’abandi bafana bari aho ko amashyi bajya babakomera agira icyo abongerera mu kibuga, anabasaba gukomeza kubaba hafi kuko ngo bo bagihataniye igikombe n’ubwo APR FC ibarusha amanota arindwi.

Ati " Ndashimira aba-Rayon bari hano batandukanye , igikorwa March Generation yateguye ni igikorwa cyiza. Abakinnyi bantumye ko mbabwira ko iyo muri hariya muri kudushyigikira , bidushimisha . Iyo muri gukoma ya mashyi , hari aho bidukora ku mutima. Ariya mashyi aradushimisha cyane kandi afite ikintu atwongerera…"

Yunzemo ati " Icyo nababwira, ni uko abafana mutacika intege. Twebwe nk’abakinnyi turacyari muri ‘course’ y’igikombe kandi koko turacyakirimo ijana ku ijana. Mbibutsa ko umwaka ushize , baturushaga amanota cumi n’ane. Ndakeka amanota arindwi ntabwo ari amanota menshi tutabasha gukuramo …twebwe nk’abakinnyi twifatanyije na Staff ndetse n’ubuyobozi, igikombe turacyakiriho."

Yakomeje asaba abafana kuzajya kubashyigikira i Rubavu ku mukino wa Marines FC bazakirwamo nayo ku munsi wa 23 wa Shampiyona.

Ati " Nkuko musanzwe mubikora, muzaze mudushyigikire. Umunsi ku munsi amanota tugomba kuyakuramo dufatanyije ndetse n’ubuyobozi n’abakinnyi. Twebwe nk’abakinnyi twemera ko byose bishoboka. Ndabasaba ko mutacika intege. Umwaka ushize twarabiberetse ko bishoboka. Abakinnyi bantumye ngo mbabwire ko bakiri mu gikombe. Tumeze neza kandi twishimira na Staff dufite nziza."

Yasoje agira ati " Ndashima umutoza mushya baduhaye , ni umutoza uri kugerageza kudufasha. Hari byinshi cyane ari kugenda atwungura nkeka ko na we ubwe igikombe aragishaka kandi natwe twarabimwemereye."

APR FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 54. Kugeza ku munsi wa 22 wa Shampiyona, ntiratsindwa na rimwe. Imaze kunganya imikino itandatu. Ikurikiwe na Rayon Sports irusha amanota arindwi kuko Rayon Sports yo ifite 4.Kiyovu SC bizaba bikina, yo iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.

Amakipe yombi azahura afite ’Morale’ y’uko ku munsi wa 22 yanyagiye amakipe bakinnye. APR FC yanyagiye Mukura VS 4-0 i Huye naho Kiyovu SC inyagira Heroes FC 5-0 mu Bugesera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Rukundo John

    Ibyo Rutanga yifuza arishuka byahatari

    - 9/03/2020 - 12:16
  • Giramata olive

    Hhhh uzaba uyifana uri no mukibuga bizaguhira ra

    - 9/03/2020 - 17:36
  • Uwimana Dada laetitia sister Rayonsports

    Rutanga,turabashimiye aho mugejeje,gusa mushyiremo akagufu natwe tubari inyuma.Thanks!!

    - 9/03/2020 - 17:50
  • Niyigena

    Ndumva Rutanga arikurota kumanywa.sinarinziko harumuntu wumu Papa urota kumanywa yihangu

    - 9/03/2020 - 21:21
Tanga Igitekerezo