Ni nka ‘warm-up’ kuri bo: Abakinnyi 7 bakora imibonano mpuzabitsina mbere yo gukina (Amafoto)

Gukora imibonano mpuzabitsina kw’abakinnyi mbere y’umukino ni ingingo itavugwaho rumwe na benshi. Gusa, hari abakinnyi bagaragaza ko hari icyo bibafasha iyo hari imikino bitegura.

Mu 2016, umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yigeze kuvugwaho kubuza abakinnyi be gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’imikino.

Nyuma yaho, yabinyomoje agira ati “Ntabwo bishoboka gukina umupira w’amaguru neza udakorana imibonano mpuzabitsina n’umwunganizi wawe.”

Yakomeje agira ati “Ntibishoboka. Ntabwo nabikoze. Bagomba kubikora, mu gihe babikora bakaba abakinnyi beza.”

Pep Guardiola yavuze ko atabuza abakinnyi be gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’imikino

Si we gusa wagaragaje ko iki gikorwa gikundwa n’abatari bake ari ingenzi kuko hari n’abakinnyi babitangira ubuhamya.

Nick Kyrgios

Uyu mukinnyi wa Tennis ukomoka muri Australia yagize inshuti z’abakobwa beza, ndetse kuri ubu ari gukundana na Costeen Hatzi bakunda kujyana ku mikino itandukanye.

Yigeze kuvuga ko hari igihe yamaze amezi atandatu atari kumwe n’umukunzi we wa mbere ndetse iyo minsi yamugoye.

Ati “Iyo utangiye kwitwara neza ku rwego rwo hejuru, utangira gukumbura umuntu ugira amarangamutima ndetse bikarangira wumva ucitse intege. Ndi mu kibuga sinkina neza kuko hari uburyo mba nkumbuyemo imibonano mpuzabitsina, sinzi niba wumva ibyo nshaka kuvuga.”

Nick Kyrgios yahishuye ko kudakora imibonano mpuzabitsina byangiza umukino we

Umukunzi we Costeen Hatzi akunze kumuherekeza aho ajya gukina hose

Costeen Hatzi ukundana na Kyrgios

Ronaldinho

Uyu mugabo wabaye umunyabigwi ukomeye mu Ikipe ya FC Barcelone, yari azwiho ubuzima bwo kuryoshya.

Mu 2013, yabwiye Playboy Magazine ngo “Mu gihe cyanjye muri Barcelone, rimwe na rimwe nakoraga imibonano mpuzabitsina mbere y’imikino. Ntabwo byari ikibazo ahubwo byari inyungu. Byaranshimishaga mbere yo kujya mu kibuga.”

Ronaldinho yigeze gushinjwa kuba mu rukundo n’abagore babiri icya rimwe.

Ronaldinho yavuzweho kuba mu rukundo n’abagore babiri

Ronda Rousey

Ubwo yari ayoboye muri UFC, Ronda Rousey yashimangiye ko yashakaga igihe gihagije cyo gukora imibonano mpuzabitsina kenshi mbere yo kwinjira mu rurwaniro.

Mu 2012 yabwiye Showtime ati “Ku bakobwa, bibafasha kuzamura umusemburo wa testosterone, ni byo byatumaga nkora imibonano mpuzabitsina kenshi mbere yo kurwana.”

Ronda Rousey yavuze ko imibonano mpuzabitsina yongera testosterone

Rousey yashakanye na Travis Browne

Paul Hunter

Uyu Mwongereza wakinaga Billard ariko akaba yaritabye Imana, yakundaga gukora imibonano mpuzabitsina agikina.

Ku mukino wa nyuma wa Masters ya 2001, uyu mugabo wavukiye muri Leeds yari yarushijwe kuri 6-2 mbere y’akaruhuko.

We n’umukunzi we, Lindsey Fell, bikinze mu cyumba gato, nyuma agaruka ku meza atyaye ndetse atsinda kuri 19-9.

Nyuma yaho yagize ati “Imibonano mpuzabitsina ni cyo kintu cya nyuma cyari kindi mu mutwe. Ntabwo nari meze neza. Nagomba kugira icyo nkora ngo nsubize ibintu ku murongo.”

Yahishuye ko nubwo imibonano mpuzabitsina yakoze itamaze iminota 10, ariko hari kinini yamufashije.

Paul Hunter yahoranaga n’abakobwa

Mu 2001, umukunzi we Lindsey Fell yamufashije gutsinda umukino wa nyuma wa Masters

John Daly

Daly ukina Golf yemeje ko imibonano mpuzabitsina ituma akina neza kurushaho.

Birakwiye kubishimangira kuko afite abagore bane.

Mu 2016, yabwiye USA Today ati “Imibonano mpuzabitsina ni cyo kintu cya mbere gikomeye ku Isi. Ntabwo imara igihe kirekire gihagije. Nzayivuga. Ni cyo kintu cyiza ku Isi.”

John Daly avuga ko imibonano mpuzabitsina bizamura urwego rwe rw’imikinire

Ronaldo

Mu gihe yabaga afite umunaniro no kudatuza mbere y’umukino, Ronaldo wahoze akinira Brésil yifashishaga imibonano mpuzabitsina kugira ngo yongere kumera neza.

Gusa, yashimangiye ko hari igihe yatumaga ananirwa.

Yigeze kubwira Sport ati “Nta muntu wakwerekana uburyo imibonano mpuzabitsina yangize uburyo umuntu yitwara mu kibuga.”

Yakomeje agira ati “Kwikinisha ni byo binaniza.”

Ronaldo yavuze ko kwikinisha mbere y’umukino binaniza

George Best

Mbere y’umukino wa ½ cya FA Cup ubwo Manchester United yagombaga guhura na Leeds, Best yafashwe ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore bahuriye ku ngazi za hoteli.

Kuri iyi nshuro, byagize ingaruka ku mukino we.

Yavuze ko bagenzi be barimo Johnny Giles bakomeje kwishyiramo ibyabereye kuri hoteli ariko bishobora kuba byari ishyari.

Umunyabigwi wa Manchester United, George Best, yakundaga kuba azengurutswe n’abakobwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo