Ni iki kibura kugira ngo amakipe yo mu Rwanda abe ay’ubucuruzi ?

Ikipe y’umupira w’amaguru nink’uruganda. Banyirayo bagomba kumenya ko ikipe igizwe n’inzego nyinshi zitandukanye ariko zose zuzuzanya. Gukorana neza kandi kinyamwuga kwa buri mukozi uri muri izo nzego harimo abayobozi, abatoza, abakinnyi, abashinzwe umutungo, abategura amafunguro y’abakinnyi, abakora amasuku, abashinzwe umutekano, abashoferi niwo musaruro mubona mu kibuga no hanze yacyo ku makipe akomeye ku isi. Emmanuel Petit

Uyu Emmanuel Petit uvuga ibi yari umukinnyi kabuhariwe w’umufaransa wamamaye cyane ubwo yakiniraga amakipe ya Monaco, Arsenal, Barcelona na Chelsea ndetse yanatwaranye igikombe cy’isi muri 1998 n’ubufaransa hamwe na ba Zinedine Zidane, Didier Deschamps, Bixente Lizarazu, Fabien Barthez n’abandi.

Aha yitsaga cyane ku kuba ikipe nka Arsenal, Chelsea, Barcelona, Real Madrid benshi hano mu Rwanda dukunda, turara amajoro tureba imikono yayo burya ari nk’inganda cyangwa ubucuruzi kimwe na za Apple, Mercedez-Benz, Amazon zamamaye ku isi. Kugira ngo byumvikane neza aya makipe ni inganda cyangwa ubucuruzi kimwe na Cimerwa, Utexrwa, Ameki Color, Bank ya Kigali, MTN byahano iwacu mu Rwanda.

Mugihe Apple icuruza za mudasobwa benshi bakunda ku isi, MTN Rwanda icuruza murandasi n’amakarita yewe na telephone, Chelsea FC na Arsenal FC, Barcelona kimwe na Rayon Sport, Amagaju FC na Police Fc bo bacuruza ibyishimo.

Niba ibi urangije kubyumva ko abavuzwe haruguru bose ari abacuruzi, kuki amakipe amwe akora ubucuruzi andi akitwara nkaho atari mu bucuruzi ?

Niba kandi Emmanuel Petit avuga ko kuba twese dukunda Chelsea na za Arsenal nk’amakipe ari uko zifite inzego, nanone niba MTN na Apple kugira ngo bibe bikomeye uko uyu munsi tubibona ari uko ibi bigo byubatse inzego zikomeye, wakwibaza ikibura neza hano iwacu mu makipe.

Byifashe bite mu makipe yacu hano mu Rwanda ?

"Organizational Structure of a football Club" mu Kinyarwanda tugenekereje "Inzego z’ikipe" ubusanzwe ni uburyo abakozi, komite ndetse n’amashami (departments) biba byubatse mu makipe y’umupira w’amaguru hashingiwe ku kazi umukozi akora ndetse n’inshingano ze. Ibi twise kubaka inzego bijyana n’intego ndetse n’icyerecyezo by’ikipe.

Dushingiye kuri ubu busobanuro, usanga amakipe yacu yose ayoborwa n’icyitwa Komite aho kuba inzego. Komite Nyobozi: Ni Perezida, Visi-Perezida, umubitsi, Umunayamabanga ndetse n’abajyanama. Iyi komite yunganirwa na Team Manager ahandi ukahasanga Umunyamabanga w’ikipe (Secretary General) aba babiri nibo babana n’ikipe umunsi ku munsi ushatse wavuga ko aribo buzima bw’ikipe. Ngiyo ishusho y’imiyoborere mu makipe yacu, kuva kuri Espoir I Rusizi, Etincelles FC I Rubavu ku manuka ukagera ku makipe yo mu mujyi nka Rayon Sport, Police FC, Kiyovu Sport amakipe y’abagore yewe no mucyiciro cya kabiri.

Igisa naho giteye inkeke kandi nanone usanga benshi mu bagize ayo makomite ari abantu kubona umwanya wo kwita ku ikipe bigoranye cyane ko baba bafite inshingano zabo bwite zitabemerera guha umwanya uhagije ikipe.

Abenshi batorwa kuko ari abacuruzi bakomeye mu gace ikipe iherereyemo, ni abantu bakomeye nako bafite ijambo, abandi bagatorwa kuko ari abafana biyo kipe yewe bamwe ni abana b’ikipe.

Reka dufate urugero uko ahandi amakipe yubatse inzego

Amakipe menshi akora kinyamwuga yubatse inzego, zahaye akazi abakozi benshi kandi babifitiye ubushobozi ndetse yewe ziharanira ko ubucuruzi bwazo bugomba kuzamuka buri mwaka. Aha nagerageje gukora ishusho igaragaza uko andi makipe akora:

Iyi foto ni urugero ruto uko inzego z’ikipe zigomba kuba zubatse kugira ngo buri mukozi wese w’ikipe akore akazi ke ashinzwe neza kandi atange umusaruro. Si ihamwe ko amakipe yose aba afite abakozi bagaragara kuri iyi mbonerahmwe iri hejuru gusa nanone amakipe menshi akora kinyamwuga niko inzego zayo zubakitse Ntabwo ziyoborwa na komite y’abantu barindwi.

Kuki amakipe asabwa kuba inzego ?

Kuba amakipe menshi atora abayobozi agendeye ku mitungo bafite, uko bagaragara n’ijambo bafite muri sosiyete ndetse no kuba ari abafana b’iyo kipe bikwereka neza ko urugendo rukiri rurerure.

Bimaze iki gutora umuntu kuyobora ikipe ubizi neza ko umwanya munini awumara atekereza, akurikirana ibigo bye by’ubucuruzi ? Nanone wakwibaza uti bimaze iki gutora umuntu umuca kuba ikipe nigira ibibazo by’amikoro azakora mu mutungo we kugiti cye agakemura ibibazo ?

Kuki amakipe adaha akazi umuntu ugakwiriye uzi ibyo akora wabyigiye, ubifitemo uburambe uzaza afite intego harimo no gushakira umuti ikibazo cy’ubushobozi amakipe asanzwe akunda guhura nacyo.

Umuntu mvuga ni uzafata ikipe aho ayisanze akayizamura mu buryo bwose (Amikoro, imikorere ya kinyamwuga, intsinzi mu kibuga, ndetse akanamenyekanisha ikipe yawe bityo ikazamura ubushongore n’ubukaka bwayo ku ruhando rw’andi makipe.

Bimaze iki guha akazi umucungamari (Accountant / Comptable) uzaza gukurikirana amafaranga (hafi ya ntayo) yinjiye ku mikino mwakiriye ukirengagiza umukozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza ibyo ukora ko ariwe uzazamura ingano y’amafaranga azinjira mu isanduku y’ikipe ?

Bimaze iki guha akazi umuntu kuko ari umufana w’ikipe ariko ntabumenyi n’ubushobozi afite bwo gukora ibyo umushinze ?

Reka nsoze nibaza nti ese bimaze iki kugura umukinnyi umuguze miliyoni icumi (10,000,000 Frws) mu myaka ibiri kandi ntabushobozi ufite bwo kuzamutunga umwaka wose w’imikino ukirengagiza ko umukozi ushinzwe amakipe y’abato yakuremera umukinnyi mwiza muri iyo myaka kandi ku mafaranga ari munsi yayo waguze uwo mukinnyi wundi.

Reka ibi mbishyire mu mibare kugira ngo byumvikane:
Ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza itunze abakozi 1.125, Manchester United Itunze abakozi 922, mugihe TP Mazembe yo mu baturanyi itunze abakozi 156.

Hari uri busome iki gitekerezo akagira impungege ko guha akazi abakozi benshi nabo utazahemba nabyo ntacyo bimaze.

Uyu reka mubwire ko guha akazi abakozi babishoboye, babyigiye, babifitiye uburambe ubundi ukabaha umurongo mwiza ngenderwaho ubwabo bazafata ikipe yawe bakayibyaza umusaruro ubahemba, ukanatunga ikipe muri rusange.

Ibi birasaba ko amakipe yacu ahindura imyumvire, imikorere kuko kubaka inzego ari ishingiro rirambye ry’iterambere y’amakipe yacu. Iterambere ry’amakipe yacu kandi rikaba ari naryo rizamuta umupira wacu nawo utera imbere.

Iki ni ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bakunda umupira ndetse ko wavamo ubucuruzi bufatika Photo: Niyonzima Moses

Ni iki kibura kugira ngo amakipe yo mu Rwanda abe ubucuruzi ?

Kugira ngo amakipe yacu atangire akore nk’ibigo by’ubucuruzi birasaba ko mbere na mbere babanza kumva akamaro ko kubaka inzego nkuko twabivuze haruguru no guha akazi abakozi babifitiye ubushobozi bakora muri izi nzego. Aba bakozi nibo bazafasha aya makipe kubaka intego z’igihe kirekire, intego z’igihe gito no kubaka uburyo izi ntego zizagerwaho yewe no gukora ibikorwa byinjiriza ikipe.

Amakipe arasabwa nanone gusobanukirwa neza uburyo bwo guhuza ibyinjira n’ibisohoka (Cost-Revenue Model: tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukumenya guhuza igishoro n’Inyungu by’ikipe).

Igishoro ku makipe ni: Imishahara y’abakinnyi n’abakozi, amafaranga yaguzwe abakinnyi, Imishahara y‘abatoza, Kugura ibikoresho by’ikipe (Imyenda, ballon, godiyo….), Kwishyura ikibuga aho muzakinira mukanakorera imyitozo, Kwishyura ingendo ikipe ikora, kwishyura ubwishingizi bw’abakozi, itumanaho n’ibindi.

Inyungu ku makipe ni: Amafaranga aturuka mu baterankunga, amafaranga ava ku bibuga, kugurisha uburenganzira bwo kwerekana amashusho y’ikipe, kugurisha bimwe mubice bigize stade ku bafatanyabikorwa, kugurisha abakinnyi, umusanzu w’abafa n’ibindi.

Usanga mu makipe y’iwacu bikigoranye gukora ubucuruzo kuko usanga amenshi akoresha amafaranga akubye hafi kabiri ayo yinjiza. Muri make nta bucuruzi bushoboka mu gihe ibyo utakaza (expenses) biruta kure cyane ibyinjira (revenues) muri iyo business.

Hari amakipe aterwa inkunga n’uturere usanga akoresha amafaranga arenze kure cyane ayo akarere kayigenera bituma amenshi asoza shampiyona kubwa burembe.
Ingaruka z’ibi ni uko ikipe uzasanga mu mezi yambere ya shampiyona ibintu biba bimeze neza mugihe mu gice cya kabiri cya shampiyona (Phase retour) usanga guhemba abakinnyi n’abakozi, kwitabira imikino ari ihurizo riyakomereye.

Iyi ni inyandiko bwite y’umusomyi wa Rwandamagazine.com watwandikiye ashaka gutanga ibitekerezo bye mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nawe uramutse ushaka kuduha igitekerezo ushaka kugeza ku basomyi ba Rwandamagazine.com, watwandikira kuri [email protected]

Inkuru bijyanye :

Imyenda y’abafana, ‘ikirombe cy’amafaranga’ amakipe y’iwacu yarengeje ingohe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo