Ni cyo gihe cyo guhindura amateka ya APR; imihigo ya Adil na Djabel mbere ya US Monastir

Umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed wishimiye kuba agiye kuyitoza bwa mbere yegereye ikibuga, yavuze ko ari wo mwanya wo gushaka uko bagera ku ntego bihaye mu mikino Nyafurika.

APR FC irakira US Monastir kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ya 2022/23.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Stade Huye yakira umukino, ku wa Gatanu, umutoza Adil Mohammed yavuze ko imyiteguro ya APR FC yagenze neza ndetse biteguye neza umukino wa US Monastir yo muri Tunisia.

Ati “Twatangiye imyiteguro yacu tariki ya 20 Nyakanga, mu byumweru umunani twagerageje kubahiriza byose bijyanye n’imyiteguro ariko nk’uko mubizi ikipe yari yasoje [umwaka ushize w’imikino] itinze, ntabwo twagize igihe gihagije ngo abakinnyi baruhuke. Gusa, twarakoranye dushaka uburyo dukora kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Nzeri.”

“Ubu ikipe imeze neza, abakinnyi bameze neza, imyiteguro yagenze neza. Haba mu kibuga, amayeri, mu mutwe, abakinnyi bameze neza. Ndashimira Imana ko umunsi wo gukina na US Monastir ugeze bose bameze neza, nta mvune.”

Ku ruhande rwa Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, na we yavuze ko biteguye neza hasigaye kujya mu kibuga gusa.

Ati “Ibintu byose biri ku murongo, ikintu dutegereje ni umunsi w’ejo gusa, ibindi byose twarabiteguye, nta kibazo gihari.”

APR FC igiye guhindura iki muri uyu mwaka wa kane wa Adil?

Adil yavuze ko yishimira kuba APR FC igiye gusohoka ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutwara Shampiyona y’u Rwanda inshuro eshatu, ari nabyo biba bikenewe kugira ngo ikipe yitabire amarushanwa Nyafurika.

Yongeyeho ko hari intego bihaye [ubuyobozi buheruka kuvuga ko ari ukugera mu matsinda byaba ngombwa no kuyarenga] ndetse bazakora ibishoboka byose ngo bayigereho.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Imana n’abagize umuryango wose wa APR FC, gutoza imyaka itatu [mu marushanwa ya CAF] si ibya buri wese. Mbere na mbere ni ikintu gikomeye mbashimira kuko mbere yo kujya muri Champions League ugomba kubanza gutwara Shampiyona y’u Rwanda iba ikomeye.”

“Abagize umuryango wa APR FC bose tuzi aho intego zacu ziri, umwaka wa mbere wangijwe na COVID imyiteguro ntiyagenda neza, uwa kabiri mwabonye ko twakuwemo n’ikipe yatwaye Igikombe cya CAF Confederation Cup ya RS Berkane. Mwabonye uko abakinnyi bitwaye kuri Mogadishio City yabatsinze igitego mu gice cya mbere hano mu Rwanda n’uburyo twatesheje umutwe Etoile du Sahel hano. Bigaragaza ko ikipe igenda izamuka.”

Yakomeje agira ati “Mu mwaka wa gatatu, tugiye guhagarara ku mahirwe yacu. Nta bwoba dufite, tujya mu kibuga dufite icyizere cyo gutsinda. Nk’uko mubizi, intego irahari kandi tuzakora ibishoboka ngo tuyigereho ariko nakwemeza ko turi mu murongo mwiza.”

Erradi Adil Mohammed yavuze ko APR FC ishaka kugera ku ntego yihaye

Kurangiriza umukino i Kigali birashoboka?

APR FC yagaragaje kwihagararaho mu mikino yose yakiriye i Kigali mu myaka itatu iheruka, ariko igasezererwa itsinzwe mu mikino yo wishyura yabereye hanze.

Kuri ibi, Adil yavuze ko na we abizi ndetse bagiye kugerageza guhindura amateka.

Yagize ati “Ndagira ngo [umunyamakuru ubajije] yabonye ko uyu munsi APR yageze ku rwego rwo guhangana n’amakipe akomeye muri Afurika by’umwihariko hano i Kigali. Inararibonye twabonye mu mwaka ushize ni uko tutabaga kuri uyu mugabane, ariko ubu turahari kandi turabarwa. APR izwi mu bigo bikomeye bya ruhago ku rwego rw’umugabane. Dutesha umutwe amakipe nk’uko mwabivuze, gusa ibyo tugomba kubirenga.”

“Umwaka wa mbere twamenye irushanwa, uwa kabiri tubaho kandi twerekana ko dukina, ubu tugomba kurenga ibyo tukagira icyo tugeraho kiruta icyo mu mwaka ushize w’imikino.”

“Turafata umukino wa Berkane nk’urugero…tubashije gutsindira ibitego bibiri cyangwa bitatu hano mu Rwanda twaba dufite amahirwe yo gukomeza. Gusa tugomba kugerageza kubigeraho dushingiye ku byo dufite. Nubwo tutatsinda ariko tukagerageza kwihagararaho tukaba twakomeza.”

“Tubonye ibitego byadufasha gukomeza, ariko icy’ingenzi ni uko tutatsindirwa hano i Kigali kuko bisiga andi mahirwe yo kujya guhagarara ku mahirwe yo kuba twarize uburyo twakwitwara neza hanze.”

Abanyarwanda basabwe kuba inyuma ya APR FC

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yasabye abakunzi bayo n’Abanyarwanda muri rusange kuyiba inyuma nk’ikipe ihagarariye igihugu.

Ati “Akenshi iyo twagiye gukina hanze usanga ikipe turi gukina nazo zishyigikiwe cyane. Hano mu Rwanda ni ikintu gikunda kubura cyane, uko kudushyigikira tuba tubikeneye igihe turi gukinira mu rugo. Badushyigikire, turiyizeye, dufite icyizere ko tugomba kugira umusaruro mwiza ku munsi w’ejo [kuri uyu wa Gatandatu].”

Uyu mukinnyi yavuze kandi ku bivugwa ko “Indege itwara APR FC ntijya izima”

Ati “Ibyo bivugwa n’abafana baba badashyigikiye iyo kipe. Ni byo ushobora gutsindwa atari uko hari icyo ubura. Umupira ugira ibyawo nk’uko umutoza yabivuze, twagiye dutombora amakipe bigoye kuyatsinda. Twe icyo tugomba gukora ntigitandukanye n’ibyo twakoze ubushize gusa hari inararirabonye tuba twarungutse.”

Yakomeje agira ati “Tugomba gukora neza ibyo dusabwa ubundi tugategereza umusaruro ujyanye n’ingufu twatanze n’uburyo twiteguyemo imikino yacu. Mu mupira hari igihe udatsinda atari uko hari icyo ubura, ahubwo kubera uko uwo muhanganye yiteguye. Gusa ku ruhande rw’ikipe twiteguye neza ku buryo uwo ari we wese twahangana.”

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yasabye Abanyarwanda kuba inyuma ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu

Adil yabajijwe ku byangombwa byatumye adatoza mu myaka yashize

Ku nshuro ya mbere byemewe n’amategeko, Erradi Adil Mohammed araba yicaye ku ntebe y’abatoza nk’umutoza mukuru wa APR FC mu mikino Nyafurika.

Si ko byagenze mu nshuro ebyiri ziheruka kuko UEFA A Diploma yari afite itemerwaga n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, bityo akaba ari kwigira CAF A iri mu bisabwa.

Agaruka ku kuba noneho yemerewe gutoza iyi mikino ari ku murongo w’ikibuga, Adil yagize ati “Ndashimira abantu bose bamfashije gukemura iki kibazo kijyanye n’imiyoborere, cyane abayobozi banjye banyumvise kuko byasabaga ko kenshi mva mu ikipe nkajya kwigira CAF A.”

Yakomeje ashimira ushinzwe amahugurwa y’abatoza mu Bubiligi wamufashije kubona uko ajya gukorera ibyangombwa muri Tunisia ndetse n’Ishyirahamwe ry’iwabo muri Maroc.

Ati “Byansabye kwigira CAF A nubwo mfite UEFA A. Tugomba kujyana n’ibikenewe ndetse n’ibisabwa na CAF. Tugomba kubaha amabwiriza ya Afurika. Byari ikibazo cy’igihe n’imikoranire, ubu igisubizo cyabonetse kandi ndashimira ababigizemo uruhare bose.”

“Nk’uko mubizi, mfitiye icyizere abo dukorana kandi ndashimira abatoje imikino mu mwaka ushize barimo Jameleddine Neffti, Mugabo [Alex],… uyu munsi hari abatoje umukino wa Musanze FC ubwo ntari mpari…”

“Kuba ku ntebe y’abatoza hari icyo bifasha mu mutwe, hari ijanisha riba rihari, kubura kwanjye mu mwaka ushize hari icyo byangije ku ikipe kandi ndashimira Imana ko mpari none. Biratanga icyizere kuri twese atari ku bakinnyi ahubwo no ku bo dukorana kuko bizatuma twumvikana neza.”

APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Huye iberaho umukino ubanza

APR FC yiteze US Monastir nziza

Manishimwe Djabel yavuze ko biteguye ko US Monastir bahura ari ikipe nziza kuko yabaye iya kabiri muri Shampiyona ikomeye ya Tunisia nubwo nta mateka akomeye ifite ku rwego Nyafurika ndetse akaba ari ubwa mbere igiye gukina CAF Champions League.

Ati “Twebwe ikintu kidutera imbaraga ni uko dufite abatoza beza, ni ukwizera ibyo batwigishije. Gusa na none ntabwo bihwanye n’uburyo watombora ikipe imenyereye aya marushanwa.”

Umutoza Adil yavuze ko “Monastir ni ikipe ikomeye, ni ikipe yatakaje Shampiyona ya Tunisia mu mwaka ushize ku kinyuranyo cy’inota rimwe inyuma ya Esperance de Tunis.”

Yakomeje agira ati “Twubaha US Monastir ariko turahari ngo duhagarare ku mahirwe yacu. Tuzi ibanga kandi riroroshye, ni ngombwa kubaha uwo muhanganye kandi niba ushaka gukomeza ugomba gusezerera ikigugu. Nukuramo US Monastir, uzajya guhura na Al Ahly! Turabyiteguye.”

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ubanza utangira saa Cyenda i Huye ni 1000 Frw, 5000 Frw n’ibihumbi 15 Frw (ariko nta kwinjiza imodoka muri Stade).

Umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Monastir muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo