Mu gihe Rayon Sports iri kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026, kuri ubu abafana bayo barashimirwa uruhare runini bagize mu gutera inkunga yabo mu mwaka w’imikino ushize aho umusaruro wabo warenze Miliyoni 100 FRW.
Fan Base ya Rayon Sports ni ihuriro rya za Fan Clubs zose zifana iyi kipe zemewe n’amategeko. Umwaka ushize zari 43 ariko ubu hamaze kwiyongeraho umunani zimaze kuba 51.
Buri kwezi, buri Fan Club iba ifite umusanzu itanga muri Rayon Sports. Ni umusanzu ushobora guhinduka bitewe n’uko abanyamuryango bayo babyemeje ukaba wakwiyongera cyangwa ukagabanuka. Uyu mwaka Fan Clubs zatanze umusanzu w’arenga Miliyoni 96 (96.430.000 FRW).
Ikindi gikorwa Fan Clubs zikora buri mwaka ni ugutanga umusanzu wo kwigurira umukinnyi, igikorwa bise ’Ubururu bwacu, agaciro kacu’. Ni igikorwa uyu mwaka ubuyobozi bwa Fan Base bwari bwashyizemo imbaraga nyinshi haba ku bafana baba muri Fan Clubs ndetse n’abataba muri Fan Clubs.
Muri rusange, abafana ba Rayon Sports batanze arenga Miliyoni 47 ( 47.219.500 FRW). Muri ayo, abafana bibumbiye muri za Fan Clubs bari batanze arenga Miliyoni 29 (29.018.000 FRW). Ni amafaranga yatanzwe n’abagera kuri 2600 gusa kuko aribo babarizwa muri Fan Clubs za Rayon Sports.
Fan Clubs zahize izindi muri iki gikorwa harimo Dyna Fan Club yatanze arenga Miliyoni enye (4.650.000 FRW). Dyna Fan Club igizwe n’abafana ba Rayon Sports baba muri Diaspora.
Izindi zatanze agera cyangwa arenga Miliyoni ni Gikundiro Forever yatanze Miliyoni, Dream Unity yatanze Miliyoni, Rayon Twifuza yatanze arenga Miliyoni (1.400.000 FRW) na Rocket Fan Club yatanze Miliyoni 3 (3.000.000 FRW).
Iyo uteranyije umusanzu Fan Clubs zatanze ndetse n’ayo batanze mu Bururu bwacu, usanga mu mwaka umwe baratanze arenga Miliyoni 125 (125.448.000 Frw).
’Fan Base ni Inkingi ya mwamba’ - Thadée
Agaruka kuri uyu musaruro wa Fan Base ya Rayon Sports, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yabwiye Rwandamagazine.com ko Fan Base ari Inkingi ya mwamba kandi ngo ahora abashimira ubwitange bwabo.
Ati " Urebye imibare, urabona ko barusha benshi mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana ari naho mpera mvuga ko ari Inkingi ya mwamba. Bajye bumva ko mpora mbashimira n’ubuyobozi bwose dukorana muri rusange burabashimira. Natwe tuzakomeza gukoresha imbaraga ngo tubahe ibyishimo kuko Rayon Sports nibyo byishimo byabo."
Perezida wa Fan Base, Dr. Uwiragiye Norbert na we yunze mu rya Perezida wa Rayon Sports ashimira cyane abafana uburyo bitanze uyu mwaka, avuga ko uyu mwaka bifuza kuzamura, bakiha intego zo kugeza umusaruro kuri Miliyoni 200 FRW.
Ati " Nk’umuyobozi wa Fan Base, birumvikana ni ugushimira. Birashimisha kuyobora abantu, ukabona muri mu murongo umwe. Ndabashimira ariko mbasaba ko twongera imbaraga uyu mwaka tukazarushaho kuko ikipe ni iyacu, ngo uhinga mu kwe ntasigana."
Dr Norbert akomeza avuga ko ikindi ashimira abafana cyane ari uburyo babaye hafi ikipe nubwo itabashije kwegukana igikombe ariko byibuze ngo yabashije kwegukana umwanya wo gusohokera igihugu muri CAF Confederation cup aho izahura na Singida yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze.
Dr Norbert yaboneyeho kubwira abafana nabwo ko ikipe ibakeneye muri byose kugira ngo izagere ku ntego yo gusubira mu matsinda.
Buri karere kagomba kugira Fan Club
Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic , umuhuzabikorwa wa Fan Clubs za Rayon Sports yabwiye Rwandamagazine.com ko uyu mwaka bishimira ibyo bagezeho ariko ngo bagiye kurushaho gukora cyane. Yavuze ko nubwo imibare ari myiza, bakwiriye guhwitura zimwe muri Fan Clubs ubona ko zigicumbagira ndetse bagafungura Fan Clubs mu turere batazifitemo.
Mu turere Rayon Sports idafitemo Fan Club harimo:Nyamagabe, Rutsiro, Karongi , Gicumbi Nyabihu na Kirehe.
Matic kandi yakomeje avuga ko bagomba kuzamura umubare w’abantu baba muri za Fan Clubs kuko kugeza ubu uko ari 51 zibarizwamo abagera kuri 2600. Kuri we ngo abo ni bacye cyane ugereranyije n’abafana bose Rayon Sports ifite.
Twagirayezu Thadée , Perezida wa Rayon Sports ushimira cyane abafana bayo we yita Inkingi za mwamba kubera ubwitange bwabo
Mu bandi ashimira cyane, umuyobozi wa Rayon Sports ngo ashimira ubuyobozi bwa Fan Base umuhate bukorana...uwo bicaranye ni Munyabugingo Abdulkalim, umuyobozi wungirije wayo
Dr Uwiragiye Norbert uyobora Fan Base ya Rayon Sports na we avuga ko yashimishijwe n’uko uyu mwaka abafana bitwaye bashyigikira ikipe yabo haba mu bukungu ndetse no kuyiba inyuma
Dr Norbert aranahamagarira abafana ba Rayon Sports kuzuzura Stade Amahoro mu gihe ariho bakwakirira Singida
Perezida wa Rayon Sports anyuzamo agasura abafana muri Fan Club zinyuranye ...Aha yari yasuye Rayon Twifuza. Rayon Twifuza iri muzatanze arenga Miliyoni mu Bururu bwacu, Agaciro kacu aho batanze Miliyoni n’ibihumbi magana ane
Nshimiyimana Emmanuel bita Matic, umuhuzabikorwa wa Fan Base avuga ko nubwo bakoze neza ngo bashaka kongera imbaraga mu kuzamura Fan Club zasinziriye no kuzamura abanyamuryango bazo kuko ubu uko ari 51 zirimo abanyamuryango 2600 ari nabo bavuyemo arenga Miliyoni 125 (125.448.000 Frw) mu mwaka umwe
/B_ART_COM>