Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yasabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, gukemura ibibazo by’imyinjirize y’abayobozi b’amakipe nyuma y’uko yangiwe kwinjira ku mikino y’umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro kuko atishyuye, ibintu we yafashe “nk’agasuzuguro k’indengakamere.”
Ku wa Mbere, tariki ya27 Kamena 2022, ni bwo hakinwe imikino y’umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro mu bagabo n’abagore.
Mu kiganiro Rirarashe cya Radio 1 cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko atishimiye uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali aho yangiwe kwinjira ngo ni uko ataguze itike yo kwinjira ku mukino.
Yagize ati “Hari ibintu njye bitanshimisha, ndagira ngo mbivuge na Perezida wa FERWAFA abyumve, iyi mikino si iya FERWAFA? Koko hari perezida w’ikipe ukwiye kwishyuzwa?”
Mugenzi we, Nisingizwe Alain Jean Baptiste, yamubajije niba hari uwishyujwe, KNC agira ati “Ejo byabaye gutya ndabareba… Byageze ahantu nari ngiye kugenda.”
Yakomeje agira ati “Reka rero mbabwire, aka gasuzuguro muri gukorera abantu bagerageza kwitangira umupira (…). Iri rushanwa, ikipe yitwa Gasogi United yararikinnye igera muri ¼, aho ni ho yibiwe ivamo. Ubu koko njyewe nubwo nyafite, Kakoza Nkuriza Charles, uzi ko aho kugira ngo nishyure iri rushanwa rya FERWAFA nareka kurireba nkajya kwishyura ikipe yakinnye, kuko naba nyishyigikiye muri ubwo buryo.”
“Nibagiwe kubwira ejo Matiku [Habyarimana Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA wari ku kibuga], ariko rero reka mbabwire wenda na Olivier [Nizeyimana uyobora FERWAFA] abyumve, ibi ntibikwiye. Ni n’igisebo, ni n’agasuzuguro.”
Yongeye kubazwa niba yarishyuye, agira ati “Nari nagiye rwose, nari nakije imodoka, ndahindukira, havamo umuntu umwe mu bashinzwe umutekano, nabonye ufite ubwenge. Yaravuze ati ‘rero ibi bintu biteye isoni’”.
“Narabajije nti ‘ese ni iyihe kipe yakiriye?’, bati ni FERWAFA. Ndababaza nti ‘hari amafaranga FERWAFA yigeze iduha yo gukina Igikombe cy’Amahoro, bati ‘ntayo’, ndongera nti ‘twe twaragikinnye? Twarishyuye se?’, baraceceka.”
KNC yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyo kutitabira imikino isoza Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Nafashe icyemezo, nta mukino wa FERWAFA njya kureba. Sinjya nkunda gukoresha imbuga nkoranyambaga. Uyu munsi wa none mbibwiye benshi. Biteye isoni. Sinzi niba ari FERWAFA ihanganye na KNC cyangwa niba ari amabwiriza yavuye ahandi.”
“Simbuze amafaranga, nubwo banyishyuza ibihumbi 100 Frw, yewe na miliyoni nayishyura, ariko ibi biteye isoni. Twakabaye twitabwaho, ntekereza ko uyu mupira ari uwacu.”
“Uyu munsi, ubanza ndasaba ko njya kuri lisiti y’ikipe imwe, yaba iya AS Kigali cyangwa nze gusaba ko APR FC nyibera umushyitsi. Ariko Federasiyo, ibi ni agasuzugurok’indengakamere, mushyire ibyanyu ku murongo.”
“Ni ibintu bikwiye kugawa, abantu bafite abakora ‘protocole’ bajya kuruta abafana, ariko habura n’abazi abayobozi b’amakipe? Nta muntu utanzi hano i Kigali, ahubwo ngira ngo ni akamenyero. Nta mukino w’umuntu ntajya nishyura keretse amakipe y’inshuti, ariko n’umukino wa FERWAFA?”
Imikino isoza Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gukina ibyiciro byo gukuranwamo birangirana na ½, itegurwa na FERWAFA.
Kuri uyu wa Kabiri, hateganyijwe umukino wa nyuma mu bagore uhuza AS Kigali na Kamonyi WFC saa Cyenda mu gihe mu bagabo, APR FC irisobanura na AS Kigali saa Kumi n’ebyiri n’igice kuri Stade ya Kigali.
Perezida wa Gasogi United, KNC, areba umukino wahuje Rayon Sports na Police FC ku wa Mbere
/B_ART_COM>