Ngarutse mu rugo: Rwatubyaye yijeje ‘kurwanira ibikombe’ muri Rayon Sports

Myugariro mushya wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yavuze ko yayisubiyemo kugira ngo ayifashe guhatanira ibikombe no kongera guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Rwatubyaye yabitangarije Rayon Sports TV nyuma yo gusinya imyaka ibiri ku wa Kabiri, tariki ya 9 Kanama 2022.

Ati “Abdul Rwatubyaye ni myugariro wa Rayon Sports, nkaba mvuye muri Shkupi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia. Ngarutse aho nita ko ari mu rugo kandi icyo nshaka kwizeza abafana ba Rayon Sports, ngarutse kugira ngo dufatanye, dushyire hamwe kugera ku ntego zacu zo kurwanira ibikombe n’izo gusohokera igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nabasabaga ngo mudushyigikire, mutube hafi, kandi murabizi ko ababaye hamwe Imana iba iri kumwe nabo. Murakoze cyane.”

Ni ku nshuro ya kabiri Rwatubyaye agiye gukinira Rayon Sports kuko yayibayemo hagati ya 2016 na 2018 mbere yo kwerekeza muri Kansas City FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo