Nduhirabandi AbdulKarim ‘Choka’ Watoje Marines FC Yapfuye

Nduhirabandi Abdul Karim wabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi akaba yaranamenyekanye cyane nk’umutoza wa Marines FC yatoje igihe kirekire yapfuye.

Rwandamagazine.com yamenye inkuru y’urupfu rwa Nduhirabandi kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2023.

Ni amakuru dukesha abo mu muryango wa hafi w’uyu mugabo wanatoje ikipe ya Kirehe FC batubwiye ko yari amaze iminsi arwaye ndetse uburwayi bikekwa ko bwamuhitanye akaba yaranagiye kubwivuriza mu gihugu cya Kenya ariko ntiyakira.

Amakuru atugeraho avuga ko yaguye iwe mu rugo mu Karere ka Rubavu aho yavukiye akanakurira akanahamenyekanira cyane nk’umukinnyi n’umutoza.

Nduhirabandi yabaye mu ikipe ya Marines FC mu gihe cy’imyaka 19 akaba yarayigezemo bwa mbere nk’umukinnyi mu 1998 mbere y’uko ayibera umutoza mu mwaka wakurikiyeho akayigumisha mu cyiciro cya mbere kuva ubwo.

Nduhirabandi Abdulkarim uzwi cyane nka Badachoka “Choka” kandi yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports na Etincelles na yo yatoje mu mwaka wa 2018-2019.

Mu mininsi ishize yakoraga nk’umuyobozi ushinze tekiniki mu ikipe ya Marines FC.

Avuka mu muryango w’abakinnyi dore ko ari murumuna wa nyakwigendera Bishirandora Abdallah na Issa Ngeze bakiniye Amavubi akaba kandi nyirarume wa Habimana Hamdouni, umutoza wungirije na Marines FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo