Ndizeye Samuel ashobora kubagwa urutugu

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo Ndizeye Samuel ashobora kubagwa urutugu.

Ni nyuma y’uko ku mukino batsinzwemo na APR FC 1-0 yari yasohotse yavuye mu kibuga urutugu rwacomotse.

Tariki 7 Ukwakira 2022 nabwo Samuel Ndizeye yacomotse urutugu mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cya Made in Rwanda Tournament wahuzaga Musanze FC na Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Magazine, Ndizeye Samuel yavuze ko abaganga bakomeje kumukurikirana ariko ngo mubyo bari kumubwira bishoboka, no kubagwa birimo.

Ati " Ntegereje icyo abaganga bazemeza ariko kubagwa nabyo bambwiye ko bishoboka kuko ngo aribwo buryo burambye bwatanga igisubizo kuko urutugu ruri gukomeza gucomoka."

Ku bigendanye n’igihe yamara hanze y’ikibuga mu gihe yaba abazwe, yavuze ko nabyo yazategereza igisubizo cy’abaganga.

Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Rayon Sports aho ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo, yatowe nk’Umukinnyi mwiza w’ukwezi kw’Ukwakira ahigitse bagenzi be.

Naramuka abazwe, azaba yiyongereye kuri Osalue Rapfael na Rwatubyaye Abdul nabo bamaze kubagwa.

Ku mukino wa APR FC, yari yasohotse umukino utarangiye kubera gucomoka urutugu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo