Ndikumana wa AS Kigali yatijwe muri Bangladesh

AS Kigali yatangaje ko uwari umukinnyi wayo ukina asatira izamu, Umurundi Ndikimana Landry Selemani yatijwe mu ikipe yo muri Bangladesh.

Ndikumana yatijwe muri Muktijoddha Sangsad Krira Chakra FC ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona yo mu gihugu cya Bangladesh.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri iki Cyumweru, AS Kigali yagize iti “Turifuriza kuzahirwa umukinnyi wacu Ndikumana Landry Selemani werekeje muri Muktioddha Sangsad Krira Chakra FC yo muri Bangladesh ku ntizanyo.”

Ndikumana nyuma yo gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri muri Kanama uyu mwaka, ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina ari nacyo cyatumye iyi kipe imutiza ataranasoza imikino ibanza ya shampiyona.

AS Kigali ya gatatu ku rutonde rw’agateganyo, ifite umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona yakiramo Bugesera FC kuri iki Cyumweru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo