Ndagijimana Theogene yafashije abasifuzi b’i Rubavu gutsinda ab’i Goma (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti no gutsura umubano, abasifuzi bo mu Rwanda mu Karere ka Rubavu batsinze abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo babarizwa i Goma 4-3. Ndagijimana Theogene niwe wafashije abo mu Rwanda kuko ariwe watsinze 4 wenyine , acyura umupira.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019 kuri Stade Umuganda. Ruzindana Nsoro wari kapiteni w’abasifuzi bo mu Karere ka Rubavu yatangarije Rwandamagazine.com ko umukino nkuyu bawuteguye mu rwego rwo kurushaho gutsura ubushuti n’ubusabane hagati yabo n’abasifuzi bo mu gihugu cy’abaturanyi.

Ati " Ubusanzwe dufitanye ubushuti. Iyo dufite n’amahugurwa barambuka tukifatanya cyangwa n’imyitozo baraza tugakorana. Urugero, amahugurwa Gasingwa Michel ukuriye abasifuzi aherutse kuza gukoresha i Rubavu hari abayitabiriye bavuye i Goma. Ni amaguhurwa yibandaga kuri ’modifications’ za lois du jeu

Gukina umukino nkuyu rero, ni uburyo rero rwo kurushaho gukomeza uwo mubano."

Umukino wo kwishyura uzabera i Goma mu minsi iri imbere.

Abasifuzi b’i Goma muri Congo

Abasifuzi b’i Rubavu mu Rwanda

Ruzindana Nsoro niwe wari kapiteni w’abasifuzi b’i Rubavu

Umusifuzi mpuzamahanga Ndagijimana Theogene niwe wigaragaje cyane kuko yatsinze 4 wenyine

Nsoro yari acungiwe hafi cyane

Ndagijimana yacyuye umupira wakinwaga

Wari umukino w’ubusabane no gutsura umubano

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nyasu

    Narinziko yabafashije muri bwaburyo

    - 19/06/2019 - 21:41
Tanga Igitekerezo