Nakwifuza ko nta Kipe y’Igihugu yahura n’ibyo twanyuzemo: Rwasamanzi nyuma yo gusezerera Libya

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23, Rwasamanzi Yves, yavuze ko nta yindi kipe yakwifuriza guhura n’ibyo iyo atoza yahuriyemo nabyo mu rugendo rugana muri Libya, asaba ko habaho impinduka mu myumvire niba hari icyo Abanyarwanda bashaka kugeraho.

Rwasamanzi yabivuze ubwo abasore be bari bamaze gukora ibisa n’ibidashoboka, batsindira Libya i Huye ibitego 3-0, byatumye bayisezerera ku itegeko ry’igitego cyo hanze.

Ubwo Umunyamakuru wa Flash FM, Uwiringiyimana Peter, yari amubajije niba gutsindwa ibitego 4-1 mu mukino ubanza wabereye i Benghazi ku wa Gatanu, Rwasamanzi yavuze ko hari ibikwiye guhinduka.

Ati “Urakoze kuri icyo kibazo nubwo atari njye wakagombye kukibaza, wenda Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru [mu Rwanda] ni we wakagombye kugisubiza, gusa icyo nifuza , nifuza ko nta Kipe y’Igihugu yazongera guhura n’ibyo twahuye nabyo.”

Yongeyeho ati “Ikipe y’Igihugu ikwiriye- abantu bacu bakwiriye- hari urwego rw’imyumvire tutarageraho mu mupira w’amaguru. Nimba dushaka kugira icyo tugiraho, hari ibyo dukwiye guhindura bigahinduka. Ni bibi ntabwo ari byiza, ariko ndakeka ko ni amasomo akomeye cyane. Ikibi ni uko byaziyongera kandi, ni cyo cyaba kibi cyane.”

Mbere yo gukina umukino ubanza, Amavubi yahagurutse i Kigali ku wa Gatatu saa Tanu n’iminota 25 z’ijoro, agera i Benghazi mu rukerera rwo ku wa Gatanu saa Kumi mu gihe umukino watangiye saa Moya z’umugoroba.

Umutoza Rwasamanzi Yves ateruwe n’abakinnyi be ubwo umukino wari urangiye

Rwasamanzi yashimiye abakinnyi be uko bitwaye

Uyu mutoza w’Amavubi U-23, yashimiye abakinnye be uko bitwaye muri uyu mukino wo kwishyura, avuga ko babonaga ko gutsinda bishoboka nubwo bari banyagiwe ibitego 4-1 mu mukino ubanza.

Ati “Mbere na mbere ndabanza gushimira abahungu bacu ku bwitange bagaragaje haba mu gusatira no kugariza izamu. Ntabwo wari umukino woroshye cyane, gusa mu mupira w’amaguru birashoboka byose.”

“Ni abasore twakoranye urugendo mu by’ukuri rutari rworoshye cyane ariko ntabwo twigeze tuva mu mukino, twumvaga ko byose bishoboka urebye uko twakinnye umukino ubanza.”

Yongeyeho ko bari bihaye intego yo gutsinda igitego mu gice cya mbere ubundi bagashaka uko bungukira ku murindi w’abafana nk’ikipe iri mu rugo.

Ati “Twatangiye twifuza ko nibura dutsinda igitego kimwe mu gice cya mbere, tugira amahirwe turagitsinda . Tugitsinda duhita tubona ko dufite amahirwe yo gukuramo iriya kipe kuko baje bazi ko bamaze kubona itike ariko twe twumvaga kubera gushyigikirwa n’abafana bacu tugomba gusunika kugeza ku munota wa nyuma kandi ndashimira Imana kuba twabigezeho.”

Agaruka ku mayeri yo mu kibuga, Rwasamanzi yavuze ko aho barushirije Libya ari ukwica umukino wayo.

Ati “Icya mbere cyari ukubuza nimero 2 wabo gukina umupira kuko ni we utangiza umukino wabo, ni we mutwe w’imikinire yabo. Tumubujije gukina, byahise bitworohera natwe kuba twakina umukino wacu.”

Agaruka ku ijonjora rya kabiri u Rwanda ruzahuramo na Mali hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira, uyu mutoza yavuze ko afite ikipe nziza ndetse hakiri umwanya wo kwitegura ku bufatanye n’inzego zishinzwe Ikipe y’Igihugu.

Ati “Turacyafita igihe, dufite abakinnyi beza. Turacyafite umwanya wo kwitegura dufatanyije na Federasiyo [FERWAFA] na Minisports.”

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier warebye uyu mukino, yabwiye Radio 10 ko bishimiye iyi ntsinzi ndetse bagiye gukora cyane kuko babonye aho batangirira.

Ati "Turishimye cyane, turishimye cyane ariko biraduha gukora cyane, tugize aho duhera. Abasore bitanze cyane, turabashimira."

Kapiteni w’Amavubi U-23, Niyigena Clément, yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

AMAFOTO: FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo