Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports mu 2019-2020, yatangaje ko yiteguye kunga Muvunyi Paul uyobora Inama y’Ubutegetsi izwi nk’Urwego rw’Ikirenga na Twagirayezu Thaddée uyobora Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports, nyuma y’impumeko y’ukutumvika imaze igihe itutumba hagati y’aba bombi, kugera n’ubwo bivugwa ko abarimo Muvunyi bari gutegura kweguza Thaddée “kuko atumva ko ari bo bamukuriye.”
Ukutumvikana hagati y’impande zombi, si ingingo nshya mu matwi y’abari mu mupira ino aha kuko bivugwa ko kwatangiye mu Ugushyingo kwa 2024 nyuma yo kugaruka ku buyobozi nubwo babihakanaga bivuye inyuma.
Muri Kamena 2025, ni bwo ibintu byatangiye gufata intera ndende aho byavugwaga ko Inama y’Ubutegetsi iyoborwa na Muvunyi Paul iri guteganya kweguza Twagirayezu Thaddée uyobora Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports.
Bidatinze, Urwego rw’Ikirenga rurangajwe imbere na Muvunyi Paul rwandika rutumiza Inama y’Inteko Rusange muri Kanama, maze Ubuyobozi bwa Twagirayezu Thaddée bwo busubiza ko bitakunda, ahubwo ko yakorwa muri Nzeri; uba undi mwotsi wazamukaga utanga impuruza ko hari inzu iri gukongoka.
Tariki 15 Kanama 2025, mu gikorwa ngarukamwaka gihuruza imbaga y’Aba-Rayons cyiswe Umunsi w’Igikundiro [Rayon Day] 2025, Muvunyi Paul ntiyagaragaye muri Stade Amahoro ndetse ntihamenyekana impamvu atari mu bihumbi 33 bari bitabiriye biriya birori ubwo Rayon Sports yari yakiriye Yanga Africans mu mukino Ikigugu cyo muri Tanzania cyatsinzemo Gikundiro ibitego 3-1. Abakurikiranira hafi ibibera “Mu Nzove” bemeje ko hari ikitagenda neza hagati y’aba bagabo bombi.
Munyakazi Sadate yiteguye guturisha umuhengeri, ubumwe bw’Aba-Rayons bugashyirwa mu ngiro
Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire cya Fine FM kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, Munyakazi Sadate uri no mu bajyanama mu Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports yirinze kuvuga ko hari ukutumvikana hagati y’inzego zombi ziyoboye. Icyakora yamenye ko Muvunyi atitabiriye “Rayon Day 2025”, asobanura ko uretse na we ubwe, n’undi ukunda Ikipe ubishoboye mu gihe yasabwa umusanzu, agomba kuwutanga arengera ubumwe bw’Ikipe kuko imyaka bamaze mu makimbirane yasize amasomo akomeye.
Ati “Ntabwo namenya impamvu nyirizina Perezida Muvunyi ataje kuri stade, haciyemo iminsi tutavugana. Zishobora kuba ari impamvu zumvikana za buri wese cyangwa izindi ntamenya. Haramutse habaye yuko Sadate Munyakazi hari umusanzu yatanga kugira ngo umuryango ube hamwe, … bisanzure, bakorere mu bwumvikane, mu bworoherane, mu mibanire; ntekereza y’uko rwose nabikora nishimye kandi nkabikora nihuse kuko iyi myaka irenze itanu-itandatu twabanye mu makimbirane, hari inararibonye rinini abantu twagiye tubona muri aya makimbirane.”
Munyakazi Sadate ariko yavuze nta gikuba cyacitse, ati “Ubwo ni ubuzima busanzwe. No mu miyoborere yo mu buzima busanzwe, abantu ntabwo ari ‘abidishyi’ ngo tuge tuvuga ngo ‘yego Mwidishyi’. Hari ibyo uba ubona bidakwiriye. Ubundi kugira ibitekerezo bitandukanye ntabwo ari cyo kibazo, ahubwo umusaruro mukuye muri ibyo byose, ni uba ugomba kuba ari munini kuruta ibindi byose.”
Ku gushyigikira Rayon Sports kuri Rayon Day 2025 ku butumire bwa mugenzi we Thaddée mu gihe abantu bakekaga ko umubano wabo utifashe neza bitewe n’ibyavuzwe mu minsi Rayon Sorts isubizwa “Abasaza”, Sadate yagize ati “Ntabwo Sadate aheranwa n’amateka ahubwo Sadate ajya mbere, akareba umuryango muri rusange, ntabwo ndeba umuntu ku giti cye, icyongicyo ni na cyo cyakagombye kuturanga twese tukabishyikira nk’iby’umuryango dukunda, tukiyaka amateka n’ibibazo hagati y’umuntu n’undi. Si inkunga mba mpa Thaddée, ahubwo ni inkunga mba mpaye Rayon Sports. Ibyo narabikoze ku bwa [Rtd. Uwayezu] Jean Fidele na Muvunyi.”
Uyu mugabo uri mu bamaze kubaka izina no mu ishoramari akanaba Umuyobozi wa Karame Rwanda Ldt, atangaje ibi mu gihe amaze hafi amezi icyenda atagaragara cyane mu myanzuro ya Rayon Sports. Icyakora kuri iyi ngingo yavuze ko ari hafi y’Ikipe mu bundi buryo nubwo bitagaragarira bose.
Ati “Si uko wenda nayitereranye, si uko ntayiba hafi cyangwa ntari mu buyobozi; ahubwo ni uko n’ubundi tugomba gushaka ibisubizo mu buryo bumwe no mu bundi kandi bushyira hamwe abakunzi ba Rayon Sports.”
Kugendera ku mategeko ahamye yashyizweho, gukorera mu cyo no gushyira hamwe; ni zo nkingi z’ingenzi umutsindo wa Rayon Sports uziritseho mu mboni za Munyakazi Sadate
Ati “Igisubizo kirambye muri Rayon Sports nkibonera mu bintu bibiri: icya mbere, dukwiriye gukurikiza amategeko tuba twashyizeho, kuko iyo abantu bayakurikije biba bivuze ko abantu batakiyoborwa n’amarangamutima. […] Iyo abantu rero bafite umurongo ubayobora, ibitumvikanwaho biba ari bikeya cyangwa se bikavaho mu buryo bwa burundu. Ikindi rero ni uko twajya dukorera mu mucyo, tugashyira hamwe; ibyo bintu tubigezeho ntekereza ko Rayon Sports yavamo ubukombe ndetse n’utubazo tugenda tugaragaramo tugashira.”
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019-2020 benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bibukira ingoma ye ku mishinga yari afitiye ikipe hari n’byo yari amaze gutangiza. Muri 2019 ni bwo havutse igitekerezo cyo gushyiraho Rayon Day [Umunsi w’Igikundiro], icyo gihe Munyakazi Sadate yari Perezida yungirijwe na Twagirayezu Thaddée uyiyobora uyu munsi.
Kuri Rayon Rayon Day ya mbere, iyi Kipe yatsinze Gasogi United, ari na yo ntsinzi rukumbi iheruka ku Umunsi w’Igikundiro. Aba-Rayons kandi bazirikana ingoma ye nk’iyabaye icyezezi cy’urumuri rwavanyeho umwijima wari utwikiriye ibibazo n’ubuzima bugoye Rayon Sports imazemo imyaka myinshi. Icyo gihe yabwiye Radio y’Igihugu ko na Musa/Mose uvugwa mu gitabo cy’Iyimukamisiri / Kuva muri Bibiliya wari warahawe ubwoko bw’Imana ngo abugeze i Kanani, ariko we ntiyagerayo.
Icyo gihe yacaga amarenga ko n’iyo atakomeza kuyobora Rayon Sports, nibura asize agarageje ibibazo biyirimo; aka bya bindi by’ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka. Gusa, kugera n’uyu mwanya ibibazo bya Rayon Sports ntawe urabasha kubivugutira umuti.
Sadate Munyakazi ari mu bambitse abakinnyi muri Rayon Sports Day ya 2025. Ni igitekerezo yatangije muri 2019 ubwo yayoboraga iyi kipe yifuza ko cyazaguka cyane, ibintu avuga ko abona Twagirayezu Thadee yarabikoze neza agatumira Yanga Africans ndetse ngo na Jean Fidele yari yabikoze neza atumira Vipers. Kubwe ngo hazabaho igihe haza ikigugu gikomeye cyane muri Afurika
Sadate avuga ko muri iyi myaka irenze itandatu Rayon Sports imaze mu makimbirane, hari ibyo bakabaye barigiyemo
Sadate avuga ko bakwiriye kurenga ibyahise bagashyira imbere ubumwe bwubaka Rayon Sports....Yavuze ko we ibyahise bitamuherana ahubwo ngo ikimuraje ishinga ni imbere heza ha Rayon Sports izira amakimbirane ku buryo bibaye ngombwa ko yunga Thadee na Muvunyi yabikora yishimye
Aganira na Fine FM, Sadate yanagarutse ku bibajije impamvu yashyigikiye Rayon Sports Day y’uyu mwaka. Yavuze ko ari gushyigikira Thadee nkuko yabikoze ku gihe Muvunyi yari ayoboye ndetse no ku gihe cya Jean Fidele. Kubwe ngo abikorera Rayon Sports si ugushyigikira gusa uyoboye
/B_ART_COM>