Kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ikipe ya APR FC yasezereye ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia ku giteranyo cy’ibitego 3-1 nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.
APR FC yari iri imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye isatira kuko yari ibafitiye umwenda nyuma yo kudatsinda umukino ubanza yakinnyemo na Gaadiidka FC ndetse bari bafite n’impungenge z’uko bashobora gusezererwa.
Ikipe ya Gaadiidka FC yakomeje kugenzura neza umukino ari na ko ifunga inzira zose ikipe ya APR FC yacamo.
Muri iki gice cya mbere ikipe ya Gaadiidka FC yaranzwe no kuryama cyane mbese isa n’ishaka gutinza umukino.
Mu minota 30 y’igice cya mbere, ikipe ya Gaadiidka FC yabaye nk’igaruka mu mukino neza maze itangira gusatira ikipe ya APR FC dore ko yari imaze gutera koruneri esheshatu.
Nyuma yo gushyamirana kw’abakinnyi ba APR FC n’umusifuzi bamushinja ko adahana abakinnyi ba Gaadiidka FC kubera kwiryamisha, umusifuzi wo hagati yahaye ikarita y’umuhondo umukinnyi wa APR FC Victor Mbaoma ku munota wa 41.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza wa APR FC Thierry Froger yafashe icyemezo akuramo Ismail Nshimirimana ashyiramo Kwitonda Allain kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi.
Ku munota 48 ikipe ya APR FC yabonye uburyo bwo gutsinda ku ikosa ryakorewe Victor Mbaoma inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu ariko Fitina Omborenga umupira awutera ku ruhande rw’izamu.
APR FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Gaadiidka FC ndetse byaje no kubyara umusaruro kuko ku munota wa 55 ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umusore ukomoka mu gihugu cya Cameroon Bemol Apam Assongwe ndetse kikaba cyari n’igitego cye cya mbere atsindiye ikipe ya APR FC.
Ikipe ya Gaadiidka FC yakoze impinduka ikuramo Moro Cesario maze yinjizamo Pentencost Obiechina ukina mu gice cy’ubusatirizi.
Abatoza ku mpande zombi bakomeje gukora impinduka mu makipe yombi gusa ikipe ya APR FC yabonanaga neza mu gice cy’ubusatirizi.
Ku munota wa 88, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Ikipe ya Gaadiidka yashakishije uburyo bwose yabonamo igitego ariko birananirana.
Nyuma yo gusezerera ikipe ya Gaadiidka FC, ikipe ya APR FC izahura na Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri. Umukino uteganyijwe tariki ya 16 Nzeri 2023 kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium.
Abafana ba APR FC bari babucyereye
11 APR FC yabanje mu kibuga
11 Gaddika FC yabanje mu kibuga
Mbere y’umukino, abakinnyi ba APR FC babanje gusaba imbabazi abafana uko bitwaye mu mikino iheruka...Uyu wari uwo kwiyungiraho n’abafana ndetse babigeraho
Abatoza ba APR FC bari bazi agaciro k’uyu mukino
Mugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri ari mu bari babanje ku ntebe y’abasimbura
PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>