Nyuma y’icyumweru kirenga umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yikomanga ku gatuza ko azatsinda Rayon Sports, iyi kipe yamucecekesheje imutsinda 2-1.
Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.
Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Djoumekou.
Ku mupira muremure yahawe na Luvumbu, ku munota wa nyuma n’igice cya mbere Onana yishyuriye Rayon Sports amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.
Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi ariko bibanza kugorana kuko batabyazaga umusaruro amahirwe babonye.
Ku munota wa 85, Ngendahimana Eric yacometse umupira muremure widunze rimwe maze Onana aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina adahagaritse umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.
Uko imikino y’umunsi wa 20 yagenze
Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023
AS Kigali 2-2 Sunrise FC
Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023
Bugesera FC 3-0 Rutsiro FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023
Gorilla FC 2-0 Espoir FC
Gasogi United 1-2 Rayon Sports
Kiyovu Sports 3-1 Marines FC
Mukura VS 0-1 Rwamagana City
Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023
Police FC 4-0 Musanze FC
APR FC4-2 Etincelles FC
Canal+, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports yari yabucyereye
Dream Unity ikomeje kwamamaza Canal+ mu buryo bwihariye
Celestin niwe wayoboye uyu mukino
Abakinnyi ba Gasogi basatiriye umusifuzi wo ku ruhande bamubaza impamvu abangiye igitego avuga ko habayeho kurarira
...Célestin aba aje kumukiza! Muhoshi Sha aka kazi twarakigiye niyo mpamvu turi aha!
Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim
Onana yari acungiwe hafi nubwo bitamubujije kubaca mu rihumye akabatsinda ibitego 2
Uko igitego cya mbere cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu
Igice cya mbere kirangiye,abakinnyi ba Gasogi basubiye mu rwambariro batavuga rumwe n’abasifuzi
Ojera mu kazi
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
KNC ntiyumvaga neza ibiri kuba, n’aho ari bunyure umukino urangiye aba Rayon bamutsinze
Mutabaruka na we ntiyabyumvaga neza
Abana ba KNC uko ari 3 bari baje gushyigikira ikipe ya se
Abatoza b’ikipe y’igihugu, Amavubi barebye uyu mukino
Ntihanabayo Samuel washinze uruganda Ingufu Gin Ltd akaba anarubereye umuyobozi
Furaha JMV wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports
Abraham Kelly wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports
Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports
I bumoso hari Muhirwa Prosper naho hagati hari Habiyakare Saidi, umufana wa Rayon Sports ukomeye utuye muri Amerika akaba ari mu Rwanda mu biruhuko. I buryo hari Sheikh Habimana Hamdan ukuriye Ijabo ryawe Rwanda
I buryo hari Dr. Uwiragiye Norbert, umuyobozi wa Gikundiro Forever
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>