Myugariro wa Manchester United yabwiwe ko iwe hazaterwa igisasu

Polisi yo mu gace ka Cheshire yasatse mu rugo rwa Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, nyuma y’uko ayitangarije ko hari ubutumwa yakiriye bumubwira ko hari igisasu kizaterwa iwe.

Amakuru avuga ko Maguire ubana n’umukunzi we ndetse n’abana babiri bato, yabifashe nk’ibintu bikomeye ni ko guhitamo kwitabaza polisi.

Umuvugizi w’uyu mukinnyi w’Umwongereza yagize ati “Mu masaha 24 ashize, Harry yakiriye ubutumwa bukomeje kandi butera ubwoba, bureba umuryango we mu rugo. Umutekano w’urugo rwe ni cyo kintu cya mbere.”

Yakomeje avuga ko uyu mukinnyi “Azakomeza kwitegura umukino wo mu mpera z’iki cyumweru ndetse nta bindi twongera kubivugaho ubu kuko biri gukurikiranwa na polisi.”

Ntibizwi uwateye ubwoba uyu muryango ndetse na ba nyir’ubwite ntibasobanura uko byakozwe.

Polisi yavuze ko “Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Mata, Polisi ya Cheshire yahamagawe ibwirwa amakuru y’ibijyanye n’igisasu mu gace ka Wilmslow.”

Yakomeje igira iti “Ntabwo abantu bakuwe mu rugo, ariko mu rwego rwo kwirinda mbere, polisi yifashishije imbwa zayo mu masaha ya nyuma ya saa Sita zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Mata, isaka mu busitani n’ahandi hahakikije.”

Ibi bije nyuma y’uko Harry Maguire w’imyaka 29 akomeje kwibasirwa cyane kubera uburyo yitwara mu kibuga aho akinira Manchester United iheruka gutsindwa na Liverpool ibitego 4-0 ku wa Kabiri.

Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 80£ (asaga miliyari 106 Frw), ashinjwa kuba ari ku rwego rwo hasi mu kibuga nubwo aherutse kugira ikiganiro kuri televiziyo akavuga ko abatoza bombi, Ole Gunnar Solskjaer na Ralf Rangnick, bakomeje kumuhitamo mu babanza mu kibuga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo