Mvukiyehe wayoboraga Kiyovu Sports yeguye

Uwari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yeguye kuri izo nshingano nyuma yo gusanga atazagera ku byo yiyemeje.

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2022 ni bwo yanditse yegura, hakaba hari hashize imyaka ibiri atorewe manda y’imyaka itatu.

Mvukiyehe yeguye mu gihe muri Kiyovu Sports havugwa ibibazo byinshi birimo amafaranga abakinnyi batahawe ku gihe, byatumye bahagarika imyitozo.

Uyu mugabo yaherukaga kuvuga ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe yabaye iya kabiri muri Shampiyona ishize.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo