Mutsinzi Ange ku myitozo ya APR FC yitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mutsinzi Ange ukinira Trofense yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Portugal, yasuye APR FC ku myitozo yo ku wa Mbere, mu gihe yiteguraga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uyihuza na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Mutsinzi Ange amaze umwaka umwe avuye muri APR FC, aho yahise yerekeza muri Portugal.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukina mu mutima w’ubwugarizi, yaraye asuye iyi kipe yahoze akinira ubwo yakoreraga imyitozo ku matara ya Stade ya Kigali ku wa Mbere.

Yari yambaye imyenda ikorwa na Kompanyi “Iwacu Active Wear” afatanyije na Nshuti Innocent ukinira APR FC.

Mutsinzi yakiranywe urugwiro na benshi mu bakinnyi babanye muri APR FC, abatoza bakoranye barimo Adil Mohammed Erradi na Mugabo Alex ndetse n’abandi bayijemo yaragiye.

Ari mu biruhuko mu Rwanda nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2021/22 na Clube Desportivo Trofense bari ku mwanya wa 13 mu makipe 18 akina Icyiciro cya Kabiri muri Portugal.

Mutsinzi Ange wakiniye APR FC imyaka ibiri nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rayon Sports mu 2019, yateye ikirenge mu cya bagenzi be, Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel bakinira ASFAR yo muri Maroc, na bo basuye iyi Kipe y’Ingabo mu minsi ishize.

APR FC irisobanura na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’ebyiri n’igice, ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Mutsinzi Ange yakiranywe urugwiro n’abakinnyi babanye muri APR FC barimo Buregeya Prince bafatanya rimwe na rimwe mu bwugarizi

Ndayishimiye Dieudonne ahobera Mutsinzi Ange

Yaboneyeho kumubaza uko gukina i Burayi biba bimeze...

Mutsinzi yari yambaye imyenda ikorwa na Kompanyi “Iwacu Active Wear” afatanyije na Nshuti Innocent ukinira APR FC

Iyi myambaro iri mu yiswe "igitego"

Mutsinzi Ange asuhuzanya n’umutoza Erradi Adil Mohammed bakoranye imyaka ibiri

Mutsinzi Ange asuhuzanya na Nshuti Innocent bafite byinshi bahuriyeho

Nsengiyumva Ir’shad wageze muri APR FC Mutsinzi yarahavuye, yari yishimiye kumubona ku myitozo

Amafoto: APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo