Mushimishe abanyarwanda nkuko ingabo zacu zibikora - Lt Gen Mubarakh

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, umuyobozi wa APR FC , Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe aho ikorera imyitozo i Shyorongi ikipe ayisaba gutsinda Rayon Sports ngo bagashimisha abanyarwanda nkuko ingabo nazo zibikora.

Lt. Muganga yasabye aba bakinnyi kubaha intsinzi kuri uyu wa kane mu mukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro bazakiramo Rayon Sports ndetse n’indi mikino bafite imbere.

Yagize ati ” Turi kwitegura umukino wo kuri uyu wa kane. Dukeneye intsinzi kandi tubabonamo intsinzi. Mujye murebera no ku ngabo zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi kuri uyu wa kane kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose turabishaka."

Yunzemo ati " Muri ikipe nziza y’ Abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye. Mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk’abenegihugu. Ibi bizafasha abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye."

Umuyobozi wa APR FC , Lt Gen Mubarakh Muganga

Ntabwo APR FC turwanya abanyamahanga

Umuyobozi wa APR FC yakomeje avuga ko bo batarwanya abanyamahanga ndetse ngo andi makipe ashatse yasaba ko baba 7 gusa bo ngo ntibateze guhindura umurongo.

Ati " Kuri APR FC nta nubwo turwanya abanyamahanga. Andi makipe yarafite abanyamahanga batatu, ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu, birakorwa. Yewe nubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda."

Umuyobozi wa APR FC yongeye kwibutsa Abakinnyi gukomeza kwitwararika COVID-19 nubwo udupfukamunwa tutagikoreshwa cyane.

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel

Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel wavuze mu izina ry’Abakinnyi yijeje ubuyobozi ko impanuro badahwema guhabwa bazumva kandi biteguye gutanga igishoboka cyose bakitwara neza.

Yagize ati " Twiteguye neza kandi impanuro muduha nk’ubuyobozi zifite kinini zidufasha. Nkuko muduhora hafi natwe nk’ abakinnyi turiteguye dufite morale kandi twiteguye kwitwara neza na bagenzi banjye kuko buri kimwe turagifite abatoza bacu barahari kandi bari kudufasha neza."

Umukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda. Uyu mukino uzatanga ikipe imwe muri izi igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo