Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 7 Musanze FC yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane ikayitsinda 1-0, yanasaruyemo amafaranga agera kuri Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023 guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba. Musanze FC yari yikiriyemo Rayon Sports iyitsinda 1-0 cyatsinzwe na Peter.
Uretse ko wari umukino wari ufite byinshi uvuze kuko kuwutsinda byari gutuma Musanze FC yisubiza umwanya wa mbere iriho kuva shampiyona yatangira, ni n’umukino yakuyemo amafaranga yavuye ku muryango.
Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko Musanze FC yinjijije asaga Miliyoni umanani y’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW) muri uwo mukino.
Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 16, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 14. Amagaju FC ari ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 mu gihe Kiyovu Sports ari iya kane n’amanota 12.
Ku munsi wa 8 wa shampiyona, Musanze FC izasura Muhazi United mu gihe Rayon Sports izakira Sunrise FC kuri Kigali Pele Stadium.
Inkuru bijyanye :
AMAFOTO 400 utabonye Musanze FC itsinda Rayon Sports igasubirana umwanya wa mbere